Shalom Family ni itsinda rikora ivugabutumwa rifatanyije n’inshuti zabo, bafite intego yo kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku bantu banyuze mu ndirimbo zirimo inyigisho zubaka ubuzima bw’umwuka n’imibereho myiza.
Iri tsinda rivuga ko ryifuza gushishikariza abantu benshi, cyane cyane urubyiruko, gukunda no kumva indirimbo zabo kuko zizabafasha kugira ubuzima bwiza bufite intego mu gihe cy’ubuto bwabo. Si urubyiruko gusa, kuko n’abakuze nabo bagenewe ubu butumwa bwiza.
Kuri ubu, Shalom Family iri gushyira hanze indirimbo zigize album yabo ya kabiri yitwa “Inheritance (Umurage)”, aho bamaze gusohora indirimbo ebyiri ari zo “Umurage” ndetse na “Amahoro.”
Indirimbo “Amahoro” ni iya kabiri bamaze gushyira hanze kuri iyi album, ikaba ishoye imizi mu ijambo ry’Imana riboneka muri Yohana 14:27, aho Yesu yavuze ati: "Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk'uko ab'isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye."
Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ni ukwibutsa abantu ko amahoro atangwa na Yesu Kristo adashobora kunyeganyezwa n’ibibazo cyangwa ibihe bikomeye umuntu anyuramo. Ahubwo umuntu wizera Yesu Kristo kandi akamwemera nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe, ahabwa amahoro ahoraho.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Shalom Family yararikiye abantu bose gukurikirana no gushyigikira umuziki wayo nk’umuyoboro wo kwakira ubutumwa bwiza. Banagarutse ku mishinga bateganya gukora mu bihe biri imbere.
Barateganya gusohora indirimbo zindi ziri kuri iyi album baheruka gukorera 'live recording' kuko ubu bafite indirimbo 8 bakoze, no kuririmba mu bitaramo binini bizaba mu mpera z’umwaka kugira ngo ubutumwa bugere kuri benshi.


Shalom Family bakomeje gushyira hanze indirimbo zigize album yabo nshya
