Igiye kunoza imyigire n’imyigishirize - Minisitiri Ingabire Paula ku ishyirwa mu bikorwa rya AI mu mashuri

Uburezi - 19/11/2025 9:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Igiye kunoza imyigire n’imyigishirize - Minisitiri Ingabire Paula ku ishyirwa mu bikorwa rya AI mu mashuri

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yatangaje ko gahunda nshya yo kwigisha no kwigishwa hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) izahindura uko abarimu n’abanyeshuri biga n’uko bitegura ejo hazaza, binyuze mu gukoresha gahunda ya Chidi yifashisha ikoranabuhanga rya Claude AI mu gufasha abarimu n’abanyeshuri.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ugushyingo 2025, ni bwo Guverinoma y’u Rwanda, ALX na Anthropic bagiranye ubufatanye bugamije kugeza AI mu mashuri y’u Rwanda no guteza imbere uburyo bushya bwo kwigisha bushingiye ku bushakashatsi no gutekereza ku bibazo.

Minisitiri Ingabire Paula yavuze ko iri koranabuhanga rihaye u Rwanda amahirwe yo gutegura urubyiruko rufite ubumenyi bukenewe mu kinyejana cya 21. Yagize ati: “Ubu bufatanye buzafasha mu kunoza imyigire n’imyigishirize, gushyigikira abarimu no kubaka abakozi bafite ubumenyi bukenewe mu kinyejana cya 21.”

Yavuze ko gahunda nka Chidi zije gufasha abarimu kongera umusaruro mu myigishirize, gutegura amasomo asobanutse kandi agafasha abanyeshuri, ndetse no kubaha ubushobozi bwo gukoresha AI mu gutegura amasomo, kwandika integanyanyigisho no kubona ibisubizo vuba.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, bavugamo ko mu cyiciro cya kabiri cy’iyi gahunda, abarimu bagera ku 2,000 mu Rwanda bazahugurwa binyuze muri ALX ahazatangwa amasomo ya AI, harimo n’ayo kubafasha kumenya gukoresha ikoranabuhanga rya Claude AI mu kazi kabo ka buri munsi.

Minisitiri Ingabire Paula yashimangiye ko ubu bufatanye buzafasha u Rwanda kongera ubushobozi bw’abarimu b’ejo hazaza no kubaka urwego rw’uburezi bujyanye n’igihe Isi igezeho.

Gahunda ya Chidi izafasha abanyeshuri kubona gahunda ibafasha kwiga, kubaza no gushakisha ibisubizo aho kubaha ibyo bafata uko byakabaye, ikintu gifatwa nk’impinduramatwara mu myigire yo ku mugabane wa Afurika.

Ingabire Paula yavuze ko ibi bifite aho bihuriye na Vision 2050, yifuza u Rwanda ruyoboye mu gukoresha ikoranabuhanga mu burezi no mu bindi byiciro by’ubuzima.

Ingabire yavuze ko uyu ari umusaruro u Rwanda rufite wo gutanga icyerekezo cya politiki gifite ireme, bigatuma ibigo bikomeye ku Isi bitanga ubufatanye bwagutse mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi bw’abanyarwanda.

Mu gihe u Rwanda rufatwa nk’icyitegererezo mu kwinjiza ikoranabuhanga mu burezi, iyi gahunda izafungura umuryango wo gushyira Chidi mu bindi bihugu bya Afurika, ku buryo u Rwanda “rubaye umuyoboro w’ihangwa ry’inyigisho za AI”

Minisitiri Ingabire Paula yashimangiye ko ubufatanye nk’ubu ari bwo buzafasha u Rwanda kugera ku ntego z’igihe kirekire mu burezi n’ikoranabuhanga.

Mu gutangiza Chidi, u Rwanda rwihaye intego y’uko umwana wo ku mugabane wa Afurika na we ashobora kubona ubufasha mu masomo ku rwego rumwe n’abari i Silicon Valley, Beijing cyangwa London.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko icyifuzo cy’u Rwanda n’Afurika muri rusange ari ugushyira ubwenge buhangano (AI) mu maboko y’abarezi, kugira ngo abanyeshuri babone ubumenyi bukwiye bubategura ku kazi k’ejo hazaza.

Yavuze ko Chidi yagenewe gufasha abarimu kugabanya igihe bamara bategura amasomo, kubafasha gutanga ibitekerezo byihariye kuri buri munyeshuri, no gukangurira abanyeshuri kwibaza no gushakashaka.

Byose kandi bihuye n’ibyifuzo biri mu Igenamigambi ry’Uburezi (ESSP), birimo kunoza ireme ry’amasomo no guteza imbere ubumenyi bw’ikoranabuhanga mu bana. Yongeraho ko ibi kandi bifasha kugera ku ntego za NST2 zijyanye no guteza imbere ubushobozi bw’abanyarwanda.

Minisitiri Nsengimana yashimangiye ko iyi gahunda izagerwaho hashingiwe ku bipimo byumvikana, hibandwa ku byo izahindura mu myigishirize no mu myigire, kandi ko ibizagaragara ko bikora neza bizaguka bikagezwa mu gihugu hose, hubahirizwa ubuzima bwite bw’abakoresha n’ ubunyangamugayo mu myigire n’imyigishirize.

Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo w'u Rwanda, Ingabire Paula, yavuze ko AI izafasha mu kunoza imyigire n’imyigishirize, ikanubaka abakozi b’ejo hazaza

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ugushyingo 2025, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ubufatanye bugamije kugeza AI mu mashuri y’u Rwanda no guteza imbere uburyo bushya bwo kwigisha bushingiye ku bushakashatsi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...