Iyo nda izajya isamwa na 'robot' ifite ubushobozi bwo gukura neza nk’iri mu mura w’umugore, aho ishyirwamo amasohoro n’intanga, ikabasha kubona ibikenerwa byose bitunga umwana mu gihe ataravuka: kumuha umwuka, intungamubiri, amazi n’ubushyuhe bukwiriye kugeza igihe cy’amezi 10 yuzuye.
Dr. Zhang Qifeng,
washinze Kaiwa Technology, yavuze ko iri koranabuhanga ritazaba rifasha gusa mu
gutanga ubuzima, ahubwo rizafasha n’abashakashatsi gusobanukirwa kurushaho
n’uko inda ikura, indwara zituruka ku kubyara ndetse n’imikoranire iri hagati
y'umubyeyi n’umwana utaravuka.
Nk’uko bitangazwa,
prototype ya mbere izerekanwa mu 2026 kandi izaba igura hafi 100,000 yuan, ari byo bizatuma iba igisubizo gishobora gusimbura 'surrogacy' isanzwe ihenze cyane, cyane cyane mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za
Amerika aho bishobora kugera ku madolari ibihumbi magana abiri. Ibi bikaba
bizaha amahirwe menshi abashakanye babuze urubyaro, ndetse bikagabanya umutwaro
wo gusama no kubyara uremereye ku bagore benshi.
Nubwo iri koranabuhanga rifite ubushobozi rikaba rizanafasha sosiyete, ndetse rigahindura uburyo abantu basobanura “ububyeyi,” hari ibibazo bikomeye by’ubutabera n’imyitwarire byatangiye kuzamurwa.
Muri byo harimo kumenya niba umwana wavutse
kuri robot azaba afite uburenganzira nk’ubw’abandi, no kureba aho umurongo
w’umuntu n’ikoranabuhanga uzageza. Dr. Zhang yavuze ko ibiganiro ku mategeko
n’imyitwarire bikomeje muri Guangdong, kugira ngo iyi tekinoloji ikorwe mu
buryo butabangamira uburenganzira bwa muntu.
Uretse gufasha imiryango
itabasha kubona urubyaro, iyi robot izafasha cyane mu bushakashatsi bw’ubuvuzi, kuko
izaha abahanga uburyo bwo kugenzura imikurire y’inda n’ibibazo biyishamikiyeho
mu buryo butigeze bubaho mbere. Ibi bizagira ingaruka z'igihe kirekire ku buzima
mpuzamahanga, bikaba bishobora guhindura uburyo imiryango, uburenganzira bwo
gusama, n’imyemerere ku buzima bifatwamo mu gihe kizaza.
Abahanga bavuga ko iri
koranabuhanga ari kimwe mu by’ingenzi bishobora guhindura amateka
y’ikiremwamuntu. Nubwo rikiri mu ntangiriro, ritangiye gufatwa nk’igice cyihariye mu iterambere ry’ubuvuzi, ubukorikori bwa robot n’ubwenge
bw’ubukorano, rikaba ritegerejwe n’amatsiko menshi ku isi yose.
Abashinwa bagiye kumurika 'Robot' izajya isama ikanabyara kimwe n'abantu