Ku munsi w'ejo ni bwo Rayon Sports yatsinzwe na Police
FC 1-0 mu mukino wa ½ cy’igikombe cy’Intwari cya 2026. Nyuma y’uyu mukino, Bruno
Ferry utoza Murera yavuze ko nubwo batabonye intsinzi ariko hari byinshi byiza
yabonye mu mikinire byatuma bagira icyizere mu mikino iri imbere.
Yavuze ko yanyuzwe cyane n’uko ikipe ye yitwaye mu
mukino muri rusange, by’umwihariko uburyo bakomeje kwitwara neza mu bice byombi
by’umukino, bitandukanye n’uko byari bisanzwe.
Ati: ”Nabonye ibintu byiza cyane. Twari dusanzwe
dukina igice cya mbere neza kurusha icya kabiri, ariko ubu twabashije guhangana
no mu gihe kirekire, tunahangana n’ikipe nziza cyane ya Police”.
Umutoza wa Rayon Sports yashimangiye ko nubwo hakiri
ibyo gukosora, hari impamvu nyinshi zo kunyurwa, cyane cyane ishyaka abakinnyi
bagaragaje kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma.
Abajijwe ku kuba afite abakinnyi benshi, cyane cyane
abanyamahanga, n’ingaruka zabyo mu guhinduranya ababanza mu kibuga, yavuze ko
ari akazi ke gushaka umunzani mwiza.
Ati: ”Buri mukino ugira umwihariko. Dushingira ku
mukeba, uko ahagaze, ndetse n’imiterere y’abakinnyi bacu icyo gihe. Kuba dufite
amahitamo menshi ni amahirwe, nubwo bidusaba gutekereza cyane.”
Bruno Ferry abajijwe ku kuba bamaze imikino itanu yikurikiranya badatsinda
yasubije agira ati:”Niba igitutu cyaba ikibazo kuri njye, nahindura akazi.
Umutoza aho ari hose aba ari mu gitutu. Ikibazo si igitutu, ni uko ugicunga.”
Yongeyeho ko nubwo batabonye intsinzi, bahuye
n’amakipe akomeye mu mikino iheruka, ariko agaragaza ko hari itandukaniro
rikomeye hagati y’uko ikipe yari imeze atangira n’uko imeze ubu.

Igitutu kibaye ari ikibazo ku mutoza wa Rayon Sports yahindura akazi
