Igitunguru umuti karemano uvura indwara nyinshi

Ubuzima - 09/01/2019 4:38 PM
Share:

Umwanditsi:

Igitunguru umuti karemano uvura indwara nyinshi

Igitunguru kizwiho ubushobozi bwo kuvura ariko gikoreshwa cyane mu kuryoshya ibiryo. Igitunguru cyongera ubudahangarwa bw’umubiri ndetse kirwanya cyane indwara z’uruhu.

Mu myaka ya cyera abagereki bagikoreshaga cyane mu kuvura ibicurane n’indwara zuririra ku bukonje. Kukirya ari kibisi byica udukoko twangiza tuba mu kanwa. Ariko kandi uko wakirya kose kigira akamaro gakomeye kuko gikungahaye kuri sulfure n’izindi ntungamubiri zikomeye nka  vitamines A, B, C, na potassium. Ibitunguru bigira ubushobozi bwo kwica udukoko na za Virus. Kurikira neza uko gikoreshwa urasanga utagakwiye gusiba kugifata.

Igitunguru kivura inkorora.

Ronga neza igitungu cyawe nurangiza ugihate. Gisaturemo kabiri, ubundi ukinike mu mushongi w’isukari cyangwa ubuki niba wabubona. Pfundikira neza bimare umunsi cyangwa urenga. Kamuramo umutobe maze uzajye unywa ikiyiko kimwe mu gitondo ikindi nimugoroba. Bizica udukoko tumunga umubiri ndetse n’inkorora izahita ikira. Sulfure dusanga mu bitunguru isohora imyanda mu mubiri kandi ikagabanya ububabare buterwa no gukorora, bityo ugitangira kunywa wa mutobe ububabare buzatangira kugabanuka na mbere y’uko inkorora ikira.

Igitunguru kirinda gucikagurika k’umusatsi.

Shyira ibitunguru mu isafuriya, sukamo amazi abirengeye maze ushyire ku ziko bitogote nk’iminota 10. Vanga vanga ubitereke ureke bihore neza. Bishyire mu misatsi yawe maze utwikirizeho igitambaro kugira ngo bifatemo nibuze mu gihe kingana n’isaha. Igitunguru gikuza umusatsi ndetse ugakomera ntiwongere gucikagurika.

Igitunguru kivura kubabara mu gatuza.

Satagura igitunguru mo udusate duto ubivange n’amavuta ya Coco. Vanga cyane kugeza ubwo ubona imvange inoze. Iyo mvange ubonye yisige mu gituza hose maze uhambireho igitambaro. Bireke bimareho ijoro ryose ubikureho ugiye gukaraba mu gitondo, igitunguru kirakangura ubwirinzi bw’umubiri ndetse gisohore  ibimyira byose byitsindagiye mu nzira y’ubuhumekero.

Igitunguru kivura kuribwa n’amara ( Icyo munda).

Ni uburyo bukoreshwa cyane n’abasangwabutaka bo muri Amerika. Abana barwaye icyo munda bahabwa ikiyiko cy’umutobe w’igitunguru buri saha. Niba urwaye amara, tata ikiyiko cy’umutobe w’igitunguru kimwe mu masaha abiri kugira ngo ubwo buribwe bushire.

Igitunguru gihagarika kuruka.

Niba uri kuruka, Igitunguru ni bwo butabazi bw’ibanze. Kata igitunguru mo uduce duto maze ukamure umutobe uwushyire uruhande, tegura igikombe cy’icyayi gisanzwe. Niwongera gushaka kuruka fata ibiyiko 2  by’umutobe w’igitunguru nka nyuma y’iminota 5 ufate ibindi biyiko 2 by’icyayi ako kanya kuruka birahagarara.

Ibitunguru bivura indwara zo mu matwi.

Indwara zo mu matwi zirababaza cyane, nyamara ukoresheje igitunguru byakoroha rwose. Katagura igitunguru mo uduce duto. Dupfunyike mu gatambaro gafite isuku, ubirambike ku gutwi kurwaye wapfutse neza ukoresheje agapamba, birekereho kugeza ubwo uburibwe bushize.

Kivura uburibwe n’uduheri dutewe n’ikikurumye.

Satura igitunguru ugikube aho agakoko kakurumye. Biratuma aho hantu hadakomeza kukubabaza.

Igitunguru kivura udukomere duto no gusaduka bitewe n’izuba.

Isige umutobe w’igitunguru ku ruguma rwawe cyangwa aho wagiye usaturwa n’izuba. Birakurinda gukomeza kubabara ndetse binakurinde kuba hakwinjiramo udukoko. Sulfure iba mu bitunguru ifasha uruhu kwisana no kurinda ububabare.

Igitunguru kiyungurura umwuka.

Bitewe n’impumuro idasanzwe ndetse n’ibisa n’urusenda igitunguru kirekura, iyo ugikase bifasha mu gutunganya umwuka kuko byica microbe ziba zicaracara hafi aho.

Igitunguru kivura guhinda umuriro

Katagura igitunguru mo uduce duto maze ubivange n’amavuta ya Coco. Iyo mvange uyomeke mu bworo bw’ikirenge uzengurutseho agashashi maze ubone kwambara amasogisi. Biraza kunyunyuza mu muburi udukoko  n’uburozi butandukanye mu gitondo urakanguka umuriro washize.

Src: Santenatureinnovation.com

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...