Igiterane Rubavu Shima Imana kigarukanye imbaraga n'amashimwe

- 21/12/2013 1:15 PM
Share:
Igiterane Rubavu Shima Imana kigarukanye imbaraga n'amashimwe

Rubavu shima Imana ni igiterane gisanzwe kiba kikitabirwa n’abantu batandukanye muri aka karere ka Rubavu mu rwego rwo gushimira Imana ibyiza yabagejejeho.

Kuri iyi nshuro iki giterane kigiye guhuza amatorero hafi ya yose akorera muri aka karere kandi  bakaba biteguye ko kizatanga umusaruro ufatika.

Inyarwanda.com iganira n’umuhanzi Frere Manu ari na we watangije iki gitekerezo yadutangarije ko iki gikorwa noneho cyashyizwe mu maboko y’impuzamatorero akaba aribo bazajya bagitegura, yagize ati, “Igiterane Rubavu Shima Imana cyakuwe mu maboko y\'umuhanzi FRERE Manu kijya mu maboko y\'Impuzamatorero, kugeza ubu komite y\'Impuzamatorero ishinzwe kugitegura ikaba iyobowe na Rev.Pastor Simon  Masasu uyoboye Restauration Church ya Rubavu.”

Iki gikorwa cyatangiye ari igitekerezo cy’umuhanzi uzwi nka Frere Manu, ariko kuri iyi nshuro , aya matorero akaba yarahagurukiye kwifatanya nawe mugushyigikira iki gikorwa dore ko iki gikorwa gikwiye kuba icy’amatorero kurusha uko cyaba icy’umuntu ku giti cye.

iki giterane giteganijwe kuba  tariki 22/12/2013, kikazabera muri Stade Umuganda i Rubavu. Biteganijwe ko kandi hazaba hari amakorari aturutse mu matorero atandukanye harimo na Bethlehem yo muri ADEPR. 

Si abo gusa kuko hazanagaragaramo amatsinda yo kuramya no guhimbaza kuva muri  Restauration Church Rubavu na zion, by’akarusho kandi  hazaba hari umuhanzi Theo Bose babireba hakiyongeraho na Frere Manu ubwe. Uzatambutsa ijambo ry’Imana kuri uyu munsi ni Kwizera Emmanuel uhagarariye ivugabutumwa mu muryango AEE mu Rwanda.

Dushimirimana Onesphore


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...