Noble
Family Church na Women Foundation Ministries, iyobowe na Apôtre Mignonne
Kabera, bateguye ku nshuro ya 13 igiterane mpuzamahanga cya “All Women Together
Conference” kuva ku wa 12 kugeza ku wa 15 Nyakanga 2025, muri Kigali Convention
Centre (KCC).
Iki
giterane kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti “Kuva mu gutsikamirwa tujya
mu butsinzi” (From Victims to Champions), kikaba kigamije guteza imbere umugore
mu buryo bw’umwuka no mu mitekerereze, kugira ngo ahinduke umunyamaboko kandi
utsinda ibimuca intege.
Iminsi
itatu ya mbere y’igiterane izaba igenewe abagore n’abakobwa bonyine, naho
umunsi wa nyuma ukazasangirwa n’abagabo bose hagamijwe kubaka umuryango wunze
ubumwe kandi uhamye.
Iki giterane cyatumiwemo abavugabutumwa baturutse mu bihugu 7 byo ku mugabane w’i Burayi, Amerika no muri Afurika. Abo bavugabutumwa ni;
- Pastor Jessica Kayanja (Uganda)
●
Lady Bishop Funke Felix-Adejumo (Nigeria)
●
Pastor Matthew Ashimolowo (Ubwami bw’u Bwongereza)
●
Rev. Julian Kyula (Kenya)
●
Dr. Patience Mlengana (Afurika y’Epfo)
●
Charisa Munroe-Wilborn (Leta Zunze Ubumwe za Amerika)
●
Dr.Ipyana Kibona (Singer) - Tanzania
Uretse
abo bavugabutumwa bazaba bavuye mu mahanga, iki giterane cyatumiwemo umuhanzi
Israel Mbonyi umwe mu bakunzwe mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba.
Mu bitaramo nk’ibi by’umwaka ushize, Ishimwe Josh niwe waririmbye muri ibi
bitaramo.
Mu
mwaka ushize, abagera ku 1,286 nibo bitabiriye iki giterane baturutse hanze y'u
Rwanda, bakaba bari baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi nka Leta Zunze Ubumwe za
Amerika (USA), u Bwongereza, Poland, Kenya, Uganda, Cameroon, Leta Zunze Ubumwe
z'Abarabu, DRC, Burundi, Canada, Ethiopia, u Bubiligi, Suwede, u Budage;
U
Bushinwa, u Butaliyani, Mozambike, Australia, Congo Brazaville, Malawi, Mali,
Senegal, Zambia, Austria, Misiri, Gabon, Ghana, u Buyapani. Nigeria, u
Burusiya, Togo n'ibindi bihugu. Abaturutse muri ibi bihugu bacumbikiwe i Kgali
na Women Foundation Ministries muri Hoteli enye kabone nubwo bafie ubushobozi
bwo kwicumbikira.
All
Women Together Conference yatangijwe mu mwaka wa 2011 igaragazwa nk’igiterane
kimaze kuzana impinduka mu buzima bwa benshi by'umwihariko ubw'abari n'abategarugori.
Biteganyijwe ko uretse kuramya Imana nk’igikorwa nyamukuru, iki giterane kizatangirwamo ubuhamya, ubufasha n’ibindi.



Ku nshuro ya 13, Women Ministries yateguye igitaramo All Women Together



Mu mwaka ushize, iki gitaramo cyahuje ibihumbi by'abaturutse hirya no hino ku Isi
