Igitekerezo cy’agakingirizo gahindura ibara iyo hagaragaye ibimenyetso by’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Ubuzima - 07/09/2026 10:54 AM
Share:

Umwanditsi:

Igitekerezo cy’agakingirizo gahindura ibara iyo hagaragaye ibimenyetso by’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Mu mwaka wa 2015, abanyeshuri batatu b’Abongereza bari bafite hagati y’imyaka 13 na 14 bazanye igitekerezo cy’ikoranabuhanga cyateye isi amatsiko: agakingirizo kagombaga kuba gafite ubushobozi bwo guhindura ibara iyo kabonye ibimenyetso bifitanye isano n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (STIs).

Iki gitekerezo cyiswe S.T.EYE, cyamamaye nyuma y’uko abo banyeshuri batsindiye igihembo mu marushanwa agamije guteza imbere udushya mu rubyiruko mu Bwongereza, babikesha iki gitekerezo nyine.

Ariko hari ikintu cy’ingenzi abantu benshi bakunze kwitiranya: S.T.EYE ntiyigeze ishyirwa mu bikorwa ngo udukingirizo dufite ubu bushobozi tujye ku isoko dutangire gukoreshwa. Cyari igitekerezo cy’ikoranabuhanga cyatanzwe n’abanyeshuri, kigamije kwerekana uburyo ubuhanga bwa siyansi bwakoreshwa mu gukemura ikibazo cy’ubuzima.

Abanyeshuri bari inyuma ya S.T.EYE

Nk’uko byatangajwe mu nkuru y’ikinyamakuru CNN, yasohotse kuwa 26 Kamena 2015, iki gitekerezo cyazanywe n’abanyeshuri bigaga mu Isaac Newton Academy i London mu Bwongereza.

Abo banyeshuri ni Daanyaal Ali, wari ufite imyaka 14, Muaz Nawaz, wari ufite imyaka 13, na Chirag Shah, wari ufite imyaka 14.

Mu mwaka wa 2015, binjiye mu marushanwa ya TeenTech Awards, agamije gushishikariza urubyiruko gukoresha ubumenyi bwa siyansi n’ikoranabuhanga mu gushaka ibisubizo ku bibazo bibangamiye sosiyete.

Igitekerezo cyabo cyaje gutsindira igihembo mu cyiciro cyiswe Future of Health, cyibandaga ku ikoranabuhanga rishobora kuzagira uruhare mu guteza imbere ubuzima mu gihe kiri imbere.

S.T.EYE yagombaga gukora ite?

Igitekerezo cyabo cyari gishingiye ku ikoranabuhanga rya biosensors, ni ukuvuga utwuma cyangwa uburyo bw’ikoranabuhanga bushobora kumenya ibintu runaka byihariye, hanyuma bugatanga ikimenyetso.

Aba banyeshuri batekereje ko ubwo buryo bwakoreshwa ku gakingirizo, ku buryo iyo habonetse ibimenyetso bifitanye isano n’indwara runaka, agakingirizo gahindura ibara.

Mu gitekerezo cyabo, amabara atandukanye yari kugaragaza indwara zitandukanye. Urugero rwagiye rutangazwa icyo gihe ni uko icyatsi cyashoboraga guhuzwa na chlamydia, umuhondo na herpes, ubururu na syphilis n’andi mabara ku zindi ndwara.

Ariko ibi byose byari mu rwego rw’igitekerezo, ntabwo birabasha gusuzumwa n’ubushakashatsi bw’amavuriro niba koko ayo mabara cyangwa ubwo buryo bushobora gusuzuma izo ndwara mu buryo bwizewe.

S.T.EYE itwigisha iki?

Nubwo S.T.EYE itigeze iba igikoresho cy’ubuvuzi cyemewe kugeza ubu, igitekerezo cy’aba banyeshuri cyerekanye ikintu gikomeye: urubyiruko rushobora gutekereza ku bisubizo bishya by’ibibazo bikomeye by’ubuzima.

Kandi cyerekanye n’itandukaniro riri hagati y’igitekerezo cyiza n’ikoranabuhanga ryemejwe na siyansi.

Ni ukuvuga ko kuba igitekerezo gisa neza kandi kigatera abantu amatsiko, bidahita bivuga ko cyaba kiri ku rwego rwo guhita gitangira gukoreshwa mu buzima bwa buri munsi.

Kugeza ubu, S.T.EYE ikomeje kuba igitekerezo cy’ikoranabuhanga cyagizwe n’abanyeshuri muri 2015, aho kuba igikoresho cyemewe cyo gusuzuma indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...