Iki gikorwa cyatangiye mu 2016 gitangijwe n’amatsinda yo kuramya yo muri Kaminuza y’u Rwanda, amashami ya Gikondo, Nyarugenge na Remera, arimo Eli Elohe Worship Team, Elim Praise and Worship Team na Shiloh Worship Team.
Cyongeye kuba mu 2017, ariko mu 2018 habaye impinduka mu myigire y’abanyeshuri aho benshi bimuriwe mu yandi mashami, bituma kidakomeza uko byari biteganyijwe. Nyuma yaho, mu 2019 na 2020 haje icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora ibikorwa byinshi, harimo n’iki gitaramo.
Mu 2025 ni bwo cyongeye gusubukurwa, aho cyitabiriwe n’andi matsinda mashya arimo ayo muri Kaminuza yigenga ya ULK. Muri uyu mwaka wa 2026, hitezwe umwihariko kuko hazitabira n’amatsinda yo muri INES Ruhengeri, mu gihe abategura iki gikorwa bavuga ko bafite intego yo gukomeza kucyagura kikagera no ku zindi kaminuza zitandukanye.
Iki giterane cyashyizweho hagamijwe guhugurana no guteza imbere umurimo wo kuramya Imana, ugakorwa mu buryo bujyanye n’Ijambo ry’Imana, hibandwa ku butumwa umuramyi akwiye gutanga, imyitwarire imuranga, kumenya uwo umuramyi ari we, ndetse n’uburyo nyabwo bwo kuramya Imana.
Abategura iki gikorwa bifuza kubona abantu babaho ubuzima bwo kuramya Imana, abuzuye Umwuka Wera, abafite ubuzima bwejejwe, ndetse bamenye gutandukanya imyidagaduro no kuramya Imana nyakuri.
Intego y’uyu mwaka ishingiye mu Ijambo ry’Imana riboneka muri Yohana 4:23-24, rivuga ku kuramya Imana mu mwuka no mu kuri.
Ku wa 25 Mata 2026 hazaba amahugurwa ku baramyi bose kuva saa munani kugeza saa kumi n’ebyiri n’igice, arimo umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana hamwe n’inyigisho zizatangwa na Pastor Nsabayezu Aimbale.
Ku wa 26 Mata 2026 hazaba igitaramo nyir’izina kuva saa munani kugeza saa moya, kizitabirwa n’umuramyi Vedaste N. Christian ndetse n’umwigisha Mugabowindekwe Joseph. Ibi bikorwa byose bizabera kuri ADEPR Nyarugenge.
Amatsinda azitabira arimo Eli Elohe Worship Team (CEP UR/Gikondo), Elim Praise and Worship (CEP UR/Nyarugenge), The Light Worship Team (CEP ULK) na Hohma Worship Team (CEP INES Ruhengeri).
Nshimiyimana Samuel uri mu bateguye iki gitaramo "True Worship Session 4" yabwiye inyaRwanda ko ari amahirwe akomeye ku baramyi bose bashaka gukura mu murimo wo kuramya Imana, anasaba abantu bose kuzitabira ari benshi.

The Light Worship Team ya CEP ULK izaririmba mu gitaramo 'True Worship'

Hohma Worship Team ya CEP INES Ruhengeli izaririmba muri iki gitaramo ngarukamwaka

Eli Elohe Worship Team ya CEP/UR-Gikondo itegerejwe muri iri vugabutumwa ryo kuramya Imana mu kuri no mu mwuka

Elim Praise and Worship Team ya CEP/UR-Nyarugenge izaririmba muri iki gitaramo gikomeye
Umuramyi Christian Vedaste azaririmba muri iki gitaramo kizahuriza hamwe Worship Teams zo muri CEP
Pastor Mugabowindekwe Joseph ni we uzagabura ijambo ry'Imana muri 'True Worship Concert'
