Iki gitaramo
cyabereye muri BK Arena ku wa 22 Ugushyingo 2025 cyitabirwa n’abantu ingeri zose
biganjemo urubyiruko, abayobozi mu nzego z’Igihugu harimo Umuyobozi w’Umujyi wa
Kigali; Minisitiri w’uburezi; Minisitiri w’ubuzima n’abandi.
Uretse abo, hari abahanzi batandukanye b'amazina azwi barimo Yvan Mziki, Dj Pius, Cecile Kayirebwa, n’abandi. Hari kandi Rocky Kimomo, Nyambo Jessica na Kadafi Pro.
Iki gitaramo
cyateguwe ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali na MTN Rwanda, cyatanze
ishusho nziza ku muziki gakondo dore ko amatike yo kwinjira muri iki gitaramo
yashize ku isoko mbere y’amasaha atatu ngo igitaramo gitangire [Sold Out].
Umuyobozi w’Umujyi
wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yashimiye abantu bose babonetse muri iki
gitaramo aboneraho kuvuga ko umujyi uri muri gahunda yo guteza imbere umuco
nyarwanda binyuze mu bitaramo kandi ko ari intangiriro yabyo, bizakomeza.
Ati: “Twagira ngo
tubashimire ko mwabonetse muri benshi kugira ngo twizihize umuco nyarwanda.
Umujyi wa Kigali turi muri gahunda yo guteza imbere umuco nyarwanda. Abatuye
umujyi wa Kigali bakizihirwa, bakizihirwa nyinshi, bakizihirwa byinshi, bagatunga
bagatunganirwa, mwaba mwakoreye amafaranga mukagira aho muza kuryoherwa kandi
muryoherwa n’umuco nyarwanda.”
Yashimiye
urubyiruko rwitabiriye iki gitaramo n’ababyeyi bazanye abana babo muri iki
gitaramo asaba ko n’ibindi bitaramo biri imbere bazitabira kandi n’abana bato
bakazaza.
Ati: “Turagira
ngo dushimire urubyiruko rwitabiriye muri benshi, twababonye kandi dushimira ababyeyi
bazaye abana babo kugira ngo dukomeze kubatoza umuco nyarwanda. Iyi ni
intangiriro y’ibitaramo byiza kandi biryoshye mu mujyi wa Kigali.”
Iki gitaramo
cyitabiriwe n’abantu benshi kandi biganjemo urubyiruko rukiri ruto. Abitabiriye bose banyuzwe cyane n'abahanzi babataramiye. Teta Diana
udakunze gutarama mu bitaramo byinshi byo muri Kigali yataramye ati “Sinabanze.”
Ubwo Massamba
Intore yaririmbaga, yatunguye Cecile Kayirebwa wari wagize isabukuru y'amavuko, hanyuma
baririmbana indirimbo “Inyange Muhorakeye”, ibintu byazamuye amarangamutima y’abafana
ibihumbi bari bitabiriye iki gitaramo.
Nk’uko Umuyobozi w’Umujyi wa Kigai yabitangaje, ibi bitaramo bizakomeza kubaho mu rwego rwo kwizihiza no kwishimira umuco nyarwanda.
Boukuru yataramanye n'abanya-Kigali mu gitaramo "Kigali Dutarame"
Massamba Intore niwe wasoje igitaramo "Kigali Dutarame"
Cecile Kayirebwa yatunguwe na Massamba Intore ku isabukuru ye amuririmbira indirimbo "Inyange Muhorakeye"
Yvan Mziki, Dj Pius ni bamwe mu bitabiriye iki gitaramo
Mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo Igikobwa, Ruti Joel yashimishije abitabiriye iki gitaramo
Teta Diana yaserukanye agacuma, anezeza abitabiriye igitaramo "Kigali Dutarame"
Amatorero abyina gakondo, yacinye umudiho mu gitaramo Kigali Dutarame
BK Arena yari yakubise yuzuye
