Abitabiriye Igitaramo ndangamuco “I Nyanza Twataramye XII” cyabereye ku Ngoro y'Abami mu Rukari mu Karere ka Nyanza, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 7 Kanama 2026, bagize umwanya udasanzwe wo kwishimira intsinzi ya Rayon Sports, nyuma yo kwegukana igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026.
Gikundiro yatsinze ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 2-1, yongera gutwara iri rushanwa nyuma y'imyaka 28 itaryegukana. Rayon Sports yaherukaga kwegukana CECAFA Kagame Cup mu mwaka wa 1998, ubwo iri rushanwa ryaberaga muri Zanzibar.
Iyo ntsinzi yabaye umwihariko ku bafana ba Rayon Sports bose, ariko cyane cyane ku bitabiriye ibirori i Nyanza, kuko bayikurikiranye bari mu birori byo kwizihiza Umuganura. Buri uko Rayon Sports yatsindaga bahitaga basakuza n'ibyishimo byinshi, bishimira intsinzi, ndetse bagafata umwanya wo kuririmba indirimbo z'iiyi kipe.
“I Nyanza Twataramye XII” yahuje Abanyarwanda mu kwizihiza Umuganura, gusangira umusaruro no kwishimira umuco nyarwanda, ariko Akarere ka Nyanza kanateguye ko abitabiriye babona uburyo bwo gukurikirana umukino wa Rayon Sports.
Bityo, ku Ngoro y'Abami mu Rukari, umuco n'umupira byahurijwe hamwe mu ijoro rimwe. Abaturage ba Nyanza, Abadahigwa, barebye umukino bari kumwe, maze intsinzi ya Rayon Sports iba indi mpamvu yo gukomeza ibyishimo byari bisanzwe birangwa muri icyo gitaramo.
Anselme Bizimana, umwe mu bitabiriye “I Nyanza Twataramye”, yavuze ko yari yizeye ko Rayon Sports iza kubaha impano y'Umuganura. Yagize ati: “Mubyukuri ngewe nari mbyizeye ko Gikundiro iri buduheshe ishema maze ikatuganuza, iduhesha igikombe. Turishimye cyane rwose kuba Isaro rya Nyanza riduhesheje ishema.”
Umubyeyi mukuru witwa Anonciata Mukamwiza, wari witabiriye ibirori na we ntiyahishe ibyishimo bye nyuma y'intsinzi. Yagize ati: “Murera yacu idukoreye ijoro. Ubuse twayinganya iki? Akarere kacu kadukoreye kerekana umukino wa Murera muri I Nyanza Twataramye, byatumye ibyishimo birushaho kwiyongera. Ngewe ndishimye rwose bitavugwa.”
Rayon Sports ni ikipe ifite umubano ukomeye n'abafana bo mu bice bitandukanye by'u Rwanda, ariko i Nyanza yakiriwe mu buryo bwihariyekuko ari ho iyi kipe ikomoka, ikaba yitwa “Isaro ry'i Nyanza”.
Kuba intsinzi yayo yarabaye ku munsi w'Umuganura ndetse igakurikiranwa n'abaturage bari mu gitaramo cy'umuco, byatumye bumva ko uwo munsi ubaye uw'umwihariko. Ku ruhande rumwe bari kwizihiza umusaruro n'indangagaciro by'Umuganura, ku rundi bakishimira igikombe ikipe yabo yari imaze kwegukana.
Kwerekana umukino wa Rayon Sports muri “I Nyanza Twataramye” byatumye iki gitaramo kiba urubuga ruhuza ibintu bitandukanye bikundwa n'Abanyarwanda ku rwego rwo hejuru.
Abitabiriye bagize umwanya wo gusangira, kureba imbyino, umwiyereko w'Inyambo, indirimbo, inanga, bataramirwa n’ibyamamare bitandukanye birimo Sophie Nzayisenga, Riderman, Symphony Band,I torero Urugangazi, Itorero Isonga, n'ibindi bikorwa bigaragaza umuco nyarwanda, ariko banabona umwanya wo gukurikira umukino no kwishimira intsinzi ya Gikundiro.
Ni ukuvuga ko Umuganura wabaye umwanya wo kwishimira ibyagezweho, mu gihe igikombe cya Rayon Sports cyabaye kimwe mu byatumye ibyishimo byiyongera muri iri joro ry'umuco n'ubusabane.
Ku bakunzi ba Rayon Sports bari i Nyanza ari naho yaboneye izuba, intsinzi y'ibitego 2-1 kuri Gor Mahia ntiyabaye gusa igikombe cy'ikipe yabo; yabaye n'impano y'Umuganura, ituma “I Nyanza Twataramye XII” yo muri iri joro izarushaho kwibukwa.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye igitaramo "I Nyanza twataramye" bishimiye intsinzi ya Rayon Sports

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique, yari yizihiwe cyane







Byari ibyishimo bidasanzwe mu gitaramo "I Nyanza twataramye" cyahuriranye n'intsinzi ya Rayon Sports

Rayon Sports yahesheje ishema u Rwanda yegukana CECAFA Kagame Cup 2026