Ubwo iki gitaramo cyasozwaga ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru muri Kigali Serena hotel, mu cyumba cyabereyemo iki gitaramo abantu bakaba bari bakubise buzuye aho bataramiwe n’abahanzi basanzwe bazwi kandi bubashywe mu bijyanye no kwibanda kuri muzika gakondo.
Iki gitaramo cyari kitabiriwe cyane
Massamba Intore, Muyango, Julienne, Mariya Yohani, Might Popo, Teta Diana, Jules Sentore, ni bamwe mu bahanzi bagaragaye cyane muri iki gitaramo bashimishije imbaga yabari bitabiriye bongeye kwizihirwa basangira ibyiza by’umuco n’igitaramo nyarwanda.
Intore Massamba, Muyango, Mariya Yohani na Julienne bataramye biratinda bibutsa benshi indirimbo z'imihigo n'ubutwari bw'Inkotanyi ku rugamba rwo kubohoza u Rwanda
Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi wari witabiriye iki gitaramo yashimiye byimazeyo abagize uruhare mu kugitegura n’abahanzi bose bakigaragayemo. Uyu muyobozi mukuru akaba yongeye kwibutsa abanyarwanda ko umuco ari ikintu gikomeye gihuza abanyarwanda bityo kuwusigasira no kuwuhesha agaciro ari iby’ingenzi.
Reba uko byari byifashe mu mafoto
Might Popo
Minisitiri w'intebe Anastase Murekezi na Minisiti wa Sporo n'Umuco, Uwacu Julienne bitabiriye iki gitaramo
Aba bahanzi bakumbuje benshi igitaramo nyarwanda cy'umwimerere
Muyango yaturutse i burayi aje kwitabira iki gitaramo cy'umuco
Mu ijwi rye ryiza, umuhanzikazi Julienne nawe yongeye gutaramira abanyarwanda n'inshuti zabo
Massamba Intore umwe mu bahanzi bakomeza kugaragaza ko bakomeye kuri gakondo y'umuziki nyarwanda
Nyampinga w'Umuco n'Umurage(Miss Heritage), Bagwire Keza Joannah niwe wari isura y'iki gitaramo(Ambassadrice)
Nyampinga w'u Rwanda 2015, Miss Kundwa Doriane nawe yari yitabiriye iki gitaramo
Dr Vincent Biruta ni umwe mu bayobozi bakuru bagaragaye muri iki gitaramo
Mu buhanga asanzwe amenyereweho bwo gusubiramo indirimbo za bahanzikazi nyarwanda bo hambere, Teta Diana yashimishije benshi
Jules Sentore, umwe mu rubyiruko rw'abahanzi ugaragaza gushyira gushingira ubuhanzi bwe kuri gakondo nawe yataramiye abitabiriye Hobe Rwanda
Cyari igitaramo kinogeye ijisho n'amatwi
Senderi International Hit nawe yari yaje kwihera amaso
Abafite amatelefone agezweho bagiye basigarana urwibutso rw'udufoto n'utuvidewo tw'iki gitaramo mbonekarimwe
Minisitiri Murekezi ubwo yagezaga ijambo kubitabiriye iki gitaramo n'abakigizemo uruhare bose
Raul umusore wagize igitekerezo cyo gutegura iki gitaramo hamwe na Miss Joannah Bagwire Keza wafashije mu kukimenyekanisha
Uyu niwe wayoboye iki gitaramo
Photo: Yousouf Hakizimana