Fally
Merci yabwiye InyaRwanda ko ari yo mpamvu abanyarwenya bazitabira iki gitaramo
bagaragaye bambaye imyambaro n’ingofero bisa n’iby’abakinnyi bazitabira iri
siganwa rizabera mu Rwanda kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025.
Yagize
ati: “Twatekereje gukoresha iriya myambaro n’ingofero mu rwego rwo kwitegura
Shampiyona y’Isi y’Amagare igiye kubera mu Rwanda, no gukangurira urubyiruko
kumenya amakuru y’ibanze kuri iri siganwa. Nk’abanyarwenya twumvise tugomba
gutanga umusanzu mu gushishikariza abantu kuzakurikirana iyi mikino, no
kugaragaza ishema dufite nk’Abanyarwanda kuzakira iri rushanwa rikomeye.”
Iki
gitaramo kirabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali) kuri
uyu wa Kane, tariki ya 11 Nzeri 2025.
Umwanditsi
akaba n’umukinnyi wa filime uzwi cyane mu Rwanda, Mazimpaka Jones Kennedy, ni
we watumiwe mu gace ka ‘Meet me Tonight’. Abanyarwenya batumiwe barimo Killaman
na Dogiteri Nsabii, Kadudu, Pirate, n’abandi.
Shampiyona
y’Isi y’Amagare ni irushanwa ngarukamwaka ryitabirwa n’amakipe y’ibihugu,
ritegurwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare (Union
Cycliste Internationale – UCI). Mu Rwanda izakinwa ku ntera y’ibilometero 267,5
ifite akazamuko ka metero 5.475.
Ingengabihe y’iri siganwa ritegerejwe
i Kigali:
Ku Cyumweru, 21 Nzeri 2025:
Gusiganwa
n’ibihe ku bagore (Individual Time Trial): 31,2 km – Akazamuko 460 m
Gusiganwa
n’ibihe ku bagabo (Individual Time Trial): 40,6 km – Akazamuko 680 m
Ku wa Mbere, 22 Nzeri 2025:
Gusiganwa
n’ibihe ku bagore U23: 22,6 km – Akazamuko 350 m
Gusiganwa
n’ibihe ku bagabo U23: 31,2 km – Akazamuko 460 m
Ku wa Kabiri, 23 Nzeri 2025:
Abagore
Junior: 18,3 km – Akazamuko 225 m
Abagabo
Junior: 22,6 km – Akazamuko 350 m
Ku wa Gatatu, 24 Nzeri 2025:
Gusiganwa
n’ibihe ku makipe avanze (Mixed Relay): 42,4 km – Akazamuko 740 m
Ku wa Kane, 25 Nzeri 2025:
Gusiganwa
mu muhanda abagore U23: 119,3 km (Kuzenguruka Kimihurura inshuro 8) – Akazamuko
2.435 m
Ku wa Gatanu, 26 Nzeri 2025:
Abagabo
Junior: 119,3 km (Kuzenguruka Kimihurura inshuro 8) – Akazamuko 2.435 m
Abagabo
U23: 164,6 km (Kuzenguruka Kimihurura inshuro 11) – Akazamuko 3.350 m
Ku wa Gatandatu, 27 Nzeri 2025:
Abagore
Junior: 74 km (Kuzenguruka Kimihurura inshuro 5) – Akazamuko 1.520 m
Abagore
Elite: 164,6 km (Kuzenguruka Kimihurura inshuro 11) – Akazamuko 3.350 m
Ku Cyumweru, 28 Nzeri 2025:
Abagabo
Elite: 267,5 km (Kuzenguruka Kimihurura inshuro 9, Kigali inshuro 1, Kimihurura
inshuro 6) – Akazamuko 5.475 m
Iri
siganwa ritegerejwe mu Rwanda ryitezweho kuzasiga isura nshya y’iterambere ry’umukino wo gusiganwa ku magare
n’imyidagaduro.
Fally
Merci yavuze ko iki gitaramo cya Gen-z Comedy cyahujwe no gukangurira
urubyiruko kumenya amakuru y'ibanze kuri Shampiyona y'Isi y'Amagare igiye
kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere
Umwanditsi
akaba n'Umukinnyi wa Filime, Mazimpaka Jones Kennedy yatumiwe mu gitaramo cy'urwenya,
Gen-Z Comedy Show
Iki
gitaramo cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Nzeri 2025, cyatumiwemo Dr Nsabi na
Killaman, Manzere na Kampire, Lucky Baby, Dudu, Rumi, Pirate na Kadudu