Nyuma y’igitaramo cyo kumurika alubumu ebyiri, My Destiny na Intero y’amahoro za Mani Martin, umuhanzi MC Monday afite ibyishimo bidasanzwe yifuje gusangira n’abakunzi ba muzika nyarwanda cyane cyane abafatanyije na we kurwanya ibitaramo bikozwe mu buryo bwa playback(kuririmba hakoreshejwe CD).
Ni Muri urwo rwego yanditse ibaruwa ndende avuga ku gitaramo cya Mani Martin, ibigomba guhinduka mu muziki nyarwanda, ibibazo birimo ndetse anatanga umuti.
Yatangiye agira ati: [Mfite ibyishimo byinshi ku mutima natewe no kubona umusore ukiri muto, ucisha make wubaha kandi uzi gukora ibyo ashaka gukora akabikorana umutima umwe.
Yatangiye ntawufite icyizire ko hari aho azagera, indirimbo urukumbuzi mu byukuri ntaho yari ihuriye n’imyemerere yanjye ariko imiririmbire yari irimo, ndetse n’ubuhanga kw’ijwi byatumye nyicuranga kenshi gashoboka mukiganiro nakoraga kuri Radio 10 “DUTEZ’IMBERE UMUZIKI NYARWANDA”
Igitaramo cyo kumurika albums ze ebyiri Mani Martin yakoreye muri Serena Hotel, cyabaye nk’isabune yoza imitima ya benshi bari bamaze iminsi babangamiwe ndetse baranarambiwe ibitaramo bya playback. Kuva ku muntu wo ku rwego rwo hasi kugeza no ku bayobozi bari bitabiriye iki gitaramo bagaragaje akanyamuneza batewe n’ibyo uyu musore yakoze.
Impamvu nyamukuru zituma abanyarwanda badataramirwa nk’uko Mani Martin yabigenje ni uko:
1.Itangazamakuru ryafashe umwanya munini mu gukora promotion “Kwamamaza” umuziki ndetse bisa naho ariryo rifatiye runini ubuhanzi mu Rwanda kurusha uko MINISTERE ibishinzwe yakabaye ibikora.
2.Bimwe mu bitangazamakuru bikoresha abantu batize cyangwa ngo bahugurwe by’ibanze ku itangamakuru
3.Bamwe mu banyamakuru bakora mu ishami ry’imyidagaduro bamunzwe na ruswa bikabije
4.Muri muzika hinjiyemo abantu benshi badashoboye, nta n’impano y’ubahanzi
5.Abahanzi bashoboye ntabwo bamamazwa n’ababishinzwe, niyo bagize icyo bakora kigasohoka hanze, babandi biyita ko bakora “Promotion” bakoresha uko bashoboye bakacyima umwanya aribyo bita mu mvugo ya none “ISHYAMBA”
6.Amasosiyete y’ubucuruzi menshi akorera mu Rwanda kubera impamvu z’inyungu yabo bwite bagiye bimika umuco wa PLAYBACK kuko utabahenda kandi abayikora nabo bahabwa amafaranga make y’intica ntikize.
Ikibabaje ni uko umubare munini w’abanyarwanda wamaze kwakira ibyo uhora uhabwa nk’amabura kindi mugihe mu by’ukuri baba bakeneye kubona ndetse no kumva umuziki ukoze mu buryo bw’umwimerere.
Kugirango bigerweho harasabwa imbaraga mu nzego zitandukanye.
-Minisiteri ifite umuco mu nshingano nifate umuziki w’umwimerere iwushyire muri “scope of work” yabo maze umuhanzi amenyekane, ahabwe ibyangombwa bimuranga kandi ahabwe agaciro akwiriye.
-Muri minisiteri hashyirweho itsinda rishinzwe kwemeza umuhanzi n’ibihangano bye hashingiwe ku rwego rw’ubuhanzi abarizwamo. Hanashyirweho igitabo cyanditsemo abahanzi babigize umwuga babarizwa mu Rwanda ndetse na diaspora(registration book)
-Minisiteri y’umuco niyongere umubare w’iserukiramuco mu rwego rwo gutumira n’abanyamahanga bafite icyo baturusha kugirango natwe tugire icyo tubigiraho yewe ndetse tunabaritire umuco wacu mwiza, nahano mugihugu hajye habaho “Festivals” kurwego rw’uturere n’intara kugirango abahanzi bakore cyane kuko ntawumenya icyo atitojemo
-RDB na Minisiteri y’ubucuruzi nibaborohereze kwandikisha amazina yabo (stage names) nk’amazina y’ubucuruzi bashingiye ku bazaba bamaze kwemezwa na minisiteri y’umuco
-Nihajyeho amazu y’ubucuruzi bwa muzika azwi kandi asora dore ko bizagirira akamaro n’igihugu mu iterambere ryacyo
-Amaradiyo n’itangazamakuru ryandika nibireke kubogama maze buri wese ushoboye akorerwe promotion
-Abaterankunga ndetse n’abandi bari mu rwego rw’ubucuruzi nibahagarike kwangiza abana b’abanyarwanda babagumisha ku ma CD batere inkunga abahanzi babishoboye bizatera ishyari ryiza n’abafite impano ariko badafite ubushobozi kwitinyura maze nabo bakagera ikirenge mu cy’ababarushije.
-Ku ruhande rw’abahanzi nabo nibibuke ko badashobora gukora bonyine ko ahubwo igitaramo cyiza kigomba kuba cyateguwe na “management team” ibishoboye. Maze urebe ko Rwanda nzinza itazatsinda mu karere ndetse no mumahanga muruhando rwa muzika.
Ibi nibikurikizwa PLAYBACK izaca iya nyomberi maze umuziki nyawo n’abahanzi bashoboye bongere bakore bagaragaze ubushobozi bafite.
Sinasoza ntashimiye Mani Martin weretse babandi bari baziko mu Rwanda muzika yapfuye ko ikiriho ko ahubwo ikibuze ari uguha umwanya abashoboye gukora maze bagatera ishyari ryiza abakiri munzira.]
REBA UKO BYARI BYIFASHE MURI IKI GITARAMO: