Igitaramo cya Kina Music I Ngozi(Burundi) cyahagaritswe na Polisi Knowless na Christopher bataririmbye-Uko byagenze

Utuntu nutundi - 29/12/2014 8:44 AM
Share:

Umwanditsi:

Igitaramo cya Kina Music I Ngozi(Burundi) cyahagaritswe na Polisi Knowless na Christopher bataririmbye-Uko byagenze

Mu gihe guhera tariki 25/12/2014 abahanzi bakorera mu nzu(Label) ya Kina Music bakoreye ibitaramo hirya no hino mu gihugu cy’u Burundi, icyo gusoza cyabereye mu ntara ya Ngozi nticyagenze neza kuko polisi yagifunze abahanzi Knowless na Christopher bataririmbye.

Amakuru dukesha urubuga rwa afrifame.bi rukorera mu gihugu cy’u Burundi avuga ko kuri iki cyumweru tariki 28/12/2014 aribwo abahanzi bo muri Kina Music bakoreye igitaramo cyabo mu ntara ya Ngozi nyuma y’uko bavuye I Bujumbura ndetse n’I Gitega.

 Kina Music

Kna Music

Abantu bari benshi baje kwihera ijisho igitaramo cya Kina Music

Afrifame.bi ikomeza ivuga ko guhera ku isaha ya saa kumi n’igice(16h30) aribwo abahanzi ba mbere (bo mu burundi) bari bageze ku rubyiniro aho imbaga y’abanya Ngozi yari yaje kwihera ijisho iki gitaramo.

 Anita

Nk'ibisanzwe, MC Anita yashimishaga abantu bari bitabiriye iki gitaramo

Nyuma y’aba bahanzi batandukanye bari baje gufasha Kina Music, ku rubyiniro hakurikiyeho abahanzi bagize itsinda rya Dream Boys aho bashimishije abantu benshi mu ndirimbo zabo nka urare aharyana, uzahahe uronke,tubaye umwe ndetse n’izindi byagaragaraga ko zikunzwe mu gihugu cy’u Burundi.

 Kina

Abahanzi batandukanye b'abarundi bari baje kwifatanya na Kina Music, Saidi Brazza(hagati)

Ku isaha ya saa moya z’ijoro ubwo umuhanzi Tom Close yari amaze kuririmba agira ngo ave ku rubyiniro igitaramo gikomeze,abapolisi bahise baza bahagarika iki gitaramo.Nyuma y’iri fungwa ,umuyobozi wa polisi muri ako gace OPP1 Eustache Ntagahoraho yavuze ko nta byinshi yatangaza gusa yemeza ko iki gitaramo cyafunzwe ku mpamvu z’umutekano kuko ngo hari hamaze kuza akajagari kenshi kandi bwije.

 kina

Lolilo nawe yari yaje kwifatanya na Kina Music

db

db

db

Platini na TMC bagize itsinda rya Dream Boys bashimishije abantu mu buryo budasubirwaho

Nyuma y’uko iki gitaramo gihagaritswe, abari bacyitabiriye ntibatinze kugaragaza akababaro batewe n’uko gihagaritswe nyamara bari bakeneye kureba Christopher na Knowless ku buryo hari n’abavuze bari bavuye iwabo mu zindi ntara bazanywe no kureba aba bahanzi bityo bakaba batiyumvisha ukuntu bataha batababonye.Abari aho bateye hejuru bagira bati: "Mureke Knowless aze tumubone hanyuma mushatse muce mubihagarika".ariko ntacyo byatanze kuko polisi yari yamaze kubihagarika.

 tom

Tom

Tom Close nawe yashimishije abantu benshi ariko akimara kuva ku rubyiniro igitaramo cyahise gifungwa

 

Urubuga Afrifame.bi rukomeza ruvuga ko iki gitaramo cyahagaritswe inshuro ebyiri dore ko ku isaha ya saa kumi n’ebyiri zibura iminota 15 polisi yahagaritse iki gitaramo iminota igera kuri 20 aho abantu baketse ko bitewe n’uko amajwi yageraga kure akabangamira igiterane cyateguwe n’umuryango w’umukuru w’igihugu cy’u Burundi dore ko nacyo cyaberaga hafi aho nko muri metero 500.

Robert Musafiri


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...