Igitaramo cya Jesca Mucyowera ni ugusohora kw'iyerekwa rya Apôtre Mignonne

Iyobokamana - 01/11/2025 9:29 AM
Share:
Igitaramo cya Jesca Mucyowera ni ugusohora kw'iyerekwa rya Apôtre Mignonne

Umuramyi Jesca Mucyowera agiye gukora igitaramo cy'amateka yise Restoring Worship Xperience yatumiyemo abaririmbyi b'amazina akomeye mu Rwanda ndetse n'umukozi w'Imana Apôtre Mignonne Kabera uzagabura ijambo ry'Imana.

Apôtre Mignonne yongeye kugaragara afasha umuziki wa Gospel aho azifatanya n'umuramyi Jesca Mucyowera mu igitaramo gikomeye cyiswe Restoring Worship Experience, kizabera Camp Kigali ku itariki ya 02 Ugushyingo 2025. Iki gitaramo kizitabirwa n’amatsinda akomeye nka Alarm Ministries, True Promises, na Rwibutso Emma - umunyempano mushya wo guhangwa amaso.

Ni igitaramo kimaze gushyushya imitima ya benshi bakomeje kugaragaza ko bafite inyota nyinshi yo gutaramana na Jesca Mucyowera. Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo arimo kugurishwa kuri www.mucyowera.rw.

Apôtre Mignonne Kabera uzabwiriza muri iki gitaramo, ni umwe mu bagore bafitiye ishyaka ryinshi umurimo w'Imana kandi b’icyitegererezo mu itorero rya Kristo mu Rwanda. Ni Umushumba Mukuru w’itorero Noble Family Church na Women Foundation Ministries.

Ni umukozi w'Imana uri ku rwego mpuzamahanga, ufite izina rikomeye mu guteza imbere abaramyi, cyane cyane abakobwa n’abadamu. Mu myaka myinshi amaze mu murimo w’Imana, Apôtre Mignonne yagiye agaragaza umutima w’ubuyobozi, urukundo, n’ukwihangana, bikaba byaramuhesheje icyubahiro mu gihugu no mu mahanga.

Afatwa nk’umubyeyi w’abakozi b’Imana benshi, kuko akunda kubahugura no kubatera inkunga mu buryo bw’umwuka no mu buzima busanzwe. Ni umwe mu bashyigikira cyane umurimo w’abaramyi b’abagore, aho akenshi yitabita ibitaramo byabo cyangwa akabashyigikira mu bundi buryo.

Umunyamakuru Christian Abayisenga wa Isibo Tv uri gufasha Jesca Mucyowera gutegura iki gitaramo cy'amateka nk'umuhuzabikorwa wacyo, yatangarije inyaRwanda ko mu mboni ze iki gitaramo ari ugusohora kw'iyerekwa rya Apotre Mignonne.

Yabigarutseho ubwo yatangazaga ibintu bitatu bishobora kuba byaratumye Apôtre Mignonne ashyigikira Jesca Mucyowera muri iki gitaramo gitegerejwe bikomeye n'abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Yagize ati: "Ni ubuhanuzi Apôtre Mignonne yahawe mu iyerekwa buri gusohora ubwo yabonaga abagore bahagurutse bagiye kwamamaza Inkuru Nziza. Mu iyerekwa, Umwami Imana yamuhaye itegeko rihamye rigira riti: “Abagore bamamaze Inkuru Nziza” ".

Yavuze ko ibi byabaye nk’isoko y’umurongo ngenderwaho mu murimo we, bituma ashyigikira byimazeyo abagore bose bahagurukiye umurimo w’Imana, barimo na Jesca Mucyowera umaze imyaka 5 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Yakomeje avuga ko "Apôtre Mignonne ashyigikira abaramyi n’abakozi b’Imana ku rwego rwo hejuru, bikaba akarusho ku bakobwa n'abagore", kandi akabikora atarobanura ku butoni.

Ubufasha bwe bugera kure ku buryo abahanzi n’abakozi b’Imana benshi bavuga ko iyo umuntu yahuye n'uwo Apôtre Mignonne yashyigikiye, usanga abyirahira kandi akamusabira umugisha. Uko kubaho nk’umubyeyi w’abaramyi byamugize intangarugero mu gihugu no hanze yacyo.

Ikintu cya gatatu Christian Abayisenga yagaragaje cyatumye Jesca Mucyowera ashyigikirwa na Apotre Mignonne, ni uko Jesca Mucyowera ari umukristo we, bivuze ko Apôtre Mignonne ari umushumba we mu buryo bw’umwuka.

Uretse ibyo, Jesca Mucyowera ni umwe mu baramyi beza kandi bamaze kumenyekana mu Rwanda, bakunda gushyira imbere ubutumwa bwo gushima no kugarura abantu mu mwuka w’ukuri n’ukwizera.

Umurimo w'Imana akora yitanze ndetse n'ubuhamya bwe bwiza biri mu byatumye Apôtre Mignonne amushyigikira byimazeyo muri iki gitaramo cyitezwe n’iyonka. Christian Abayisenga, yagize ati:  “Apôtre Mignonne Imana imuhe umugisha kuko ashyigikira abakozi b’Imana kuburyo abahanzi benshi bamukunda kandi banamushimira.”

Iki gikorwa cyo gushyigikira Jesca Mucyowera cyongeye gushimangira ko Apôtre Mignonne atari umushumba gusa, ahubwo ari umubyeyi w’abaramyi, ukunda kubona umurimo w’Imana utera imbere mu buryo bw’umwuka no mu buryo bufatika. Abayisenga ati: "Bizaba ari umunezero, ibyishimo, kubohoka no gukora kw’Imana ubwo azaba arimo abwiriza"

Mucyowera Jesca ugiye gukora igitaramo cye cya mbere kandi kiri ku rwego rwo hejuru aho cyitezweho komora imitima ya benshi, ni umuririmbyi w'umuhanga akaba n'umwanditsi mwiza w'indirimbo za Gospel. Akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Jehovah Adonai", "Yesu arashoboye" n'izindi. Ni nawe wanditse 'Shimwa' ya Injili Bora yamamaye cyane.

Uyu mubyeyi umaze imyaka 5 mu muziki nk'umuhanzi wigenga, avuga ko kuririmba abikora agamije kuramya no guhimbaza Imana ndetse no kwagura ubwami bwayo. Yashakanye na Nkundabatware Gabin muri 2025, bakaba bafitanye abana bane. 

Apostle Mignonne Kabera azagabura ijambo ry'Imana mu gitaramo cya Jesca Mucyowera

Abayisenga Christian, umuhuzabikorwa wa Restoring Worship Xperience yagaragaje ibintu bitatu byasunikiye Apostle Mignonne gushyigikira Jesca Mucyowera

Jesca Mucyowera agiye gukora igitaramo gikomeye mpemburabugingo yise 'Restoring Worship Xperience'

Igitaramo cya Jesca Mucyowera kinyotewe n'abantu benshi bakunda umuziki wa Gospel

Apostle Mignonne Kabera arashimirwa cyane gushyigikira abahanzi bakora umuziki wa Gospel atarobanuye



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...