Ni igitaramo kije mu rugendo rw’imyaka irenga 15 amaze
yubaka izina mu muziki, ahereye ku ndirimbo zamamaye mu Rwanda kugeza ku
mishinga igamije kugeza ibihangano bye ku ruhando mpuzamahanga.
Christopher yatangaje ko iki gitaramo cyiswe “Code 250”
kizaba ku wa 6 Ugushyingo 2026, kikabera ahazwi nka Black Panther Kampala, mu
Mujyi wa Kampala muri Uganda.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, uyu muhanzi yavuze ko
iki gitaramo kitari gishya, ahubwo ari icyari cyarateguwe muri Nyakanga 2026,
ariko kikaza gusubikwa kubera icyorezo cya Ebola.
Yagize ati “Ni igitaramo twagombaga gukora muri Nyakanga
2026, gihagarara kubera Ebola. Ubu twagisubukuye rero kizaba ku wa 6 Ugushyingo
2026.”
Iyi gahunda nshya yongeye guha icyerekezo igitaramo cyari
cyitezwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri Uganda, cyane ko Christopher ari
umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki, akaba yarubatse izina binyuze mu
ndirimbo z’urukundo n’uburyo bwihariye aririmbamo.
Urugendo rwa Christopher mu muziki ntirwatangiye amaze kuba
icyamamare. Yatangiye gukunda kuririmba akiri muto, abinyujije muri korali
z’abana n’iz’abantu bakuru, ari na byo byamufashije gukomeza gukurana impano yo
kuririmba.
Mu 2009, ubwo yari akiri mu mashuri yisumbuye, yitabiriye
amarushanwa yari yateguwe na Kina Music, inzu ifasha abahanzi iyobowe na
Ishimwe Clement. Yitwaye neza muri ayo marushanwa, ahabwa amahirwe yo gukomeza
urugendo rwe mu muziki afashijwe n’iyi nzu.
Kuva icyo gihe, Christopher yatangiye kubaka izina
nk’umuhanzi ukora umuziki uvanze n’injyana ya R&B na Pop, yibanda cyane ku
ndirimbo zifite ubutumwa bw’urukundo.
Indirimbo “Iri Joro” yakoranye na Danny Nanone ni imwe mu
zamufashije kumenyekana cyane. Nyuma yayo, yakomeje gusohora izindi ndirimbo
zatumye agira abafana benshi, zirimo “Habona”, “Ijuru Rito”, “Simusiga”,
“Isezerano”, “Ko Wakonje” na “Nibido”.
Izi ndirimbo zamufashije kwigaragaza nk’umwe mu bahanzi
bafite umwihariko mu kuririmba indirimbo z’urukundo, zigaragaramo amagambo yuje
amarangamutima n’uburyo bwo kuririmba bwatumye izina rye rikomeza kumvikana mu
muziki nyarwanda.
Mu rugendo rwe, Christopher yitabiriye irushanwa rya Primus
Guma Guma Superstar, ryahuzaga bamwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda. Yabaye uwa
kabiri, uwa Gatandatu ndetse n’uwa Karindwi, bikomeza kugaragaza urwego yari
agezeho n’uburyo yari amaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki.
Mu 2016, yatandukanye na Kina Music, atangira gukorera
umuziki ku giti cye. Icyo cyemezo cyaje mu gihe yari amaze kubaka izina, bituma
akomeza gushakisha uburyo bushya bwo kwagura ibikorwa bye no kwigenga mu
guhitamo imishinga y’umuziki.
Mu 2013, yari yashyize hanze Album ye ya mbere yise
“Habona”, ayikurikiriza “Ijuru Rito” mu 2017. Iyi mishinga yamufashije gukomeza
gushyira hamwe ibihangano bye, atibanda gusa ku ndirimbo imwe imwe.
Mu myaka yakurikiyeho, Christopher yakomeje gukora indirimbo
no kwitabira ibitaramo, mu gihe yagiye anashyira imbaraga mu kwagura ibikorwa
bye hanze y’u Rwanda. Yagiye ataramira abakunzi be mu bihugu bitandukanye,
birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho mu 2023 yari afite gahunda y’ibitaramo
mu mijyi itandukanye.
Ibyo bigaragaza ko urugendo rwe rutagarukira ku bakunzi
b’umuziki bo mu Rwanda gusa, ahubwo ko akomeje gushaka uburyo ibihangano bye
byagera ku bantu benshi no hanze y’igihugu.
Mu ntangiriro za 2026, Christopher yagarutse mu ruhando
rw’umuziki afite Album nshya yise “H₂O”, igizwe n’indirimbo icyenda. Ni Album
ya gatatu mu zo amaze gushyira hanze, nyuma ya “Habona” na “Ijuru Rito”.
Uyu mushinga yawuteguye agamije no kugaragaza uruhande
rushya rw’umuziki we, aho yashatse kugerageza uburyo bw’amajwi n’imicurangire
bitandukanye n’ibyo abakunzi be bari basanzwe bamuziho.
Iyi Album ni imwe mu ngero zigaragaza ko, nubwo amaze imyaka
myinshi mu muziki, Christopher agikomeza gushaka ibitekerezo bishya no kwagura
ubushobozi bwe mu bihangano.
Mu myaka amaze akora umuziki, yanyuze mu bihe bitandukanye,
birimo guhindura imikorere, gukomeza kwiyubaka nk’umuhanzi wigenga no gukomeza
gukora nubwo yahuye n’ibibazo byo mu buzima bwite. Ibyo byose biri mu rugendo
rwamufashije gukomeza kuba izina rizwi mu muziki nyarwanda.
Igitaramo cya “Code 250” kije mu gihe Christopher akomeje
urugendo rwo kugeza umuziki we ku bakunzi bo mu bindi bihugu. Uganda ni kimwe
mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, aho umuziki w’abahanzi nyarwanda
ushobora kugera ku bakunzi bashya binyuze mu bitaramo n’ibindi bikorwa
by’imyidagaduro.
Kuba igitaramo cyari giteganyijwe muri Nyakanga
cyarasubitswe kubera Ebola, ntibyabujije ko gahunda yo kugikora ikomeza, kuko
ubu hamaze gutangazwa indi tariki.
Ku bakunzi ba Christopher bari bategereje kumubona aririmba
muri Kampala, itariki nshya ni amahirwe yo kongera guhura na we, bakishimira
indirimbo ze zamamaye mu myaka yashize ndetse n’iziri mu mishinga ye mishya.
Ku ruhande rw’uyu muhanzi, iki gitaramo kiri mu bikorwa
bikomeza urugendo rwe rwo kwagura umuziki we no gukomeza kugumana isano
n’abawukunda, yaba mu Rwanda cyangwa mu mahanga.


Nyuma y’imyaka irenga 15 mu muziki, Christopher akomeje
urugendo rwo kwagura izina rye no kugeza ibihangano bye ku bakunzi bo hanze y’u
Rwanda

