Igitaramo cya Christopher muri Uganda cyasubukuwe

Imyidagaduro - 12/10/2026 7:07 AM
Share:

Umwanditsi:

Igitaramo cya Christopher muri Uganda cyasubukuwe

Umuhanzi Muneza Christopher wamamaye nka Christopher yongeye gushyira ku murongo gahunda yo gutaramira abakunzi be muri Uganda, nyuma y’uko igitaramo yari kuzahakorera muri Nyakanga 2026 gisubitswe kubera icyorezo cya Ebola.

Ni igitaramo kije mu rugendo rw’imyaka irenga 15 amaze yubaka izina mu muziki, ahereye ku ndirimbo zamamaye mu Rwanda kugeza ku mishinga igamije kugeza ibihangano bye ku ruhando mpuzamahanga.

Christopher yatangaje ko iki gitaramo cyiswe “Code 250” kizaba ku wa 6 Ugushyingo 2026, kikabera ahazwi nka Black Panther Kampala, mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, uyu muhanzi yavuze ko iki gitaramo kitari gishya, ahubwo ari icyari cyarateguwe muri Nyakanga 2026, ariko kikaza gusubikwa kubera icyorezo cya Ebola.

Yagize ati “Ni igitaramo twagombaga gukora muri Nyakanga 2026, gihagarara kubera Ebola. Ubu twagisubukuye rero kizaba ku wa 6 Ugushyingo 2026.”

Iyi gahunda nshya yongeye guha icyerekezo igitaramo cyari cyitezwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri Uganda, cyane ko Christopher ari umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki, akaba yarubatse izina binyuze mu ndirimbo z’urukundo n’uburyo bwihariye aririmbamo.

Urugendo rwa Christopher mu muziki ntirwatangiye amaze kuba icyamamare. Yatangiye gukunda kuririmba akiri muto, abinyujije muri korali z’abana n’iz’abantu bakuru, ari na byo byamufashije gukomeza gukurana impano yo kuririmba.

Mu 2009, ubwo yari akiri mu mashuri yisumbuye, yitabiriye amarushanwa yari yateguwe na Kina Music, inzu ifasha abahanzi iyobowe na Ishimwe Clement. Yitwaye neza muri ayo marushanwa, ahabwa amahirwe yo gukomeza urugendo rwe mu muziki afashijwe n’iyi nzu.

Kuva icyo gihe, Christopher yatangiye kubaka izina nk’umuhanzi ukora umuziki uvanze n’injyana ya R&B na Pop, yibanda cyane ku ndirimbo zifite ubutumwa bw’urukundo.

Indirimbo “Iri Joro” yakoranye na Danny Nanone ni imwe mu zamufashije kumenyekana cyane. Nyuma yayo, yakomeje gusohora izindi ndirimbo zatumye agira abafana benshi, zirimo “Habona”, “Ijuru Rito”, “Simusiga”, “Isezerano”, “Ko Wakonje” na “Nibido”.

Izi ndirimbo zamufashije kwigaragaza nk’umwe mu bahanzi bafite umwihariko mu kuririmba indirimbo z’urukundo, zigaragaramo amagambo yuje amarangamutima n’uburyo bwo kuririmba bwatumye izina rye rikomeza kumvikana mu muziki nyarwanda.

Mu rugendo rwe, Christopher yitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar, ryahuzaga bamwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda. Yabaye uwa kabiri, uwa Gatandatu ndetse n’uwa Karindwi, bikomeza kugaragaza urwego yari agezeho n’uburyo yari amaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki.

Mu 2016, yatandukanye na Kina Music, atangira gukorera umuziki ku giti cye. Icyo cyemezo cyaje mu gihe yari amaze kubaka izina, bituma akomeza gushakisha uburyo bushya bwo kwagura ibikorwa bye no kwigenga mu guhitamo imishinga y’umuziki.

Mu 2013, yari yashyize hanze Album ye ya mbere yise “Habona”, ayikurikiriza “Ijuru Rito” mu 2017. Iyi mishinga yamufashije gukomeza gushyira hamwe ibihangano bye, atibanda gusa ku ndirimbo imwe imwe.

Mu myaka yakurikiyeho, Christopher yakomeje gukora indirimbo no kwitabira ibitaramo, mu gihe yagiye anashyira imbaraga mu kwagura ibikorwa bye hanze y’u Rwanda. Yagiye ataramira abakunzi be mu bihugu bitandukanye, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho mu 2023 yari afite gahunda y’ibitaramo mu mijyi itandukanye.

Ibyo bigaragaza ko urugendo rwe rutagarukira ku bakunzi b’umuziki bo mu Rwanda gusa, ahubwo ko akomeje gushaka uburyo ibihangano bye byagera ku bantu benshi no hanze y’igihugu.

Mu ntangiriro za 2026, Christopher yagarutse mu ruhando rw’umuziki afite Album nshya yise “H₂O”, igizwe n’indirimbo icyenda. Ni Album ya gatatu mu zo amaze gushyira hanze, nyuma ya “Habona” na “Ijuru Rito”.

Uyu mushinga yawuteguye agamije no kugaragaza uruhande rushya rw’umuziki we, aho yashatse kugerageza uburyo bw’amajwi n’imicurangire bitandukanye n’ibyo abakunzi be bari basanzwe bamuziho.

Iyi Album ni imwe mu ngero zigaragaza ko, nubwo amaze imyaka myinshi mu muziki, Christopher agikomeza gushaka ibitekerezo bishya no kwagura ubushobozi bwe mu bihangano.

Mu myaka amaze akora umuziki, yanyuze mu bihe bitandukanye, birimo guhindura imikorere, gukomeza kwiyubaka nk’umuhanzi wigenga no gukomeza gukora nubwo yahuye n’ibibazo byo mu buzima bwite. Ibyo byose biri mu rugendo rwamufashije gukomeza kuba izina rizwi mu muziki nyarwanda.

Igitaramo cya “Code 250” kije mu gihe Christopher akomeje urugendo rwo kugeza umuziki we ku bakunzi bo mu bindi bihugu. Uganda ni kimwe mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, aho umuziki w’abahanzi nyarwanda ushobora kugera ku bakunzi bashya binyuze mu bitaramo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro.

Kuba igitaramo cyari giteganyijwe muri Nyakanga cyarasubitswe kubera Ebola, ntibyabujije ko gahunda yo kugikora ikomeza, kuko ubu hamaze gutangazwa indi tariki.

Ku bakunzi ba Christopher bari bategereje kumubona aririmba muri Kampala, itariki nshya ni amahirwe yo kongera guhura na we, bakishimira indirimbo ze zamamaye mu myaka yashize ndetse n’iziri mu mishinga ye mishya.

Ku ruhande rw’uyu muhanzi, iki gitaramo kiri mu bikorwa bikomeza urugendo rwe rwo kwagura umuziki we no gukomeza kugumana isano n’abawukunda, yaba mu Rwanda cyangwa mu mahanga.

Christopher yasubukuye igitaramo cye cyo muri Uganda cyari cyasubitswe kubera Ebola. Iki gitaramo yise “Code 250” kizaba ku wa 6 Ugushyingo 2026, kibere mu Mujyi wa Kampala


Nyuma y’imyaka irenga 15 mu muziki, Christopher akomeje urugendo rwo kwagura izina rye no kugeza ibihangano bye ku bakunzi bo hanze y’u Rwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...