Igitaramo cya BTS cyanyuze kuri Netflix cyarebwe n’abantu Miliyoni 18 mu bihugu 190

Imyidagaduro - 25/03/2026 10:50 AM
Share:

Umwanditsi:

Igitaramo cya BTS cyanyuze kuri Netflix cyarebwe n’abantu Miliyoni 18 mu bihugu 190

Igitaramo cy’itsinda BTS cyanyuze imbonankubone (live) kuri Netflix cyarebwe n’abantu miliyoni 18.4 ku isi hose, nk’uko uru rubuga rubitangaza.

Iki gitaramo cy’iminota 60 cyabaye ku wa Gatandatu cyari icya mbere aba basore barindwi—Jin, Suga, J-Hope, RM, Jimin, V na Jung Kook—bahuriyemo ku rubyiniro kuva mu Ukwakira 2022, ubwo bafataga ikiruhuko bagiye gusoza inshingano zabo za gisirikare.

Iki gitaramo cy’ubuntu cyabereye ahazwi cyane nka Gwanghwamun Square cyitabiriwe n’abantu bagera ku 104,000, nk’uko byatangajwe na sosiyete y’imyidagaduro Hybe Corporation—umubare uri munsi y’abagera ku 260,000 bari bitezwe n’abayobozi.

Imigabane ya Hybe Corporation yari yazamutse mu mezi ashize bitewe n’icyizere cy’uru rugendo rwo kugaruka no gusohora album nshya yitwa "Arirang", ariko ku wa Mbere yamanutseho 15.5%.

Iki gitaramo cyatangije urugendo rwabo rwo kuzenguruka isi mu gihe cy'iminsi 82 ndetse hakaba haragurishijwe amatike yose agashira, cyanyuze imbonankubone kuri Netflix mu bihugu birenga 190, harimo na Koreya y’Epfo.

Abantu bagera ku 22,000 gusa ni bo bari bemerewe kwinjira aho igitaramo nyir’izina cyabereye, mu gihe abandi barebaga banyuze ku nsakazamashusho nyinshi zari zashyizwe mu mihanda iri hafi aho.

Leta yashyizeho ingamba zikomeye zo gucunga imbaga y’abantu, harimo kohereza abapolisi bagera ku 7,000, barimo n’imitwe yihariye ifite ibikoresho byo kurwanya drones. Iyi live ya Netflix yabaye iya mbere mu kurebwa cyane mu bihugu 24, nk’uko urwo rubuga rwabitangaje.

Iki gitaramo kiri mu ntambwe nshya Netflix iri gutera mu gutambutsa imikino n’ibindi bikorwa bya live. Mu 2024, umukino w’iteramakofe wahuje Mike Tyson na Jake Paul warebwe n’abantu barenga miliyoni 108 ku isi hose.

Nanone, kuzamuka k’umunyamerika Alex Honnold ku nyubako ndende muri Taiwan na byo byanyujijwe live kuri Netflix, bikurura abantu bagera kuri miliyoni 6.2.

Hagati aho, BTS hamwe na label yabo Big Hit Music na Hybe Corporation biteganyijwe ko bazinjiza arenga miliyari 1 y’amadolari (arenga miliyari 740 z’ama-pound), binyuze mu bitaramo, ibicuruzwa (merchandise), uburenganzira bwo gukoresha ibihangano (licensing), kugurisha album no kwinjiza amafaranga ava kuri streaming, nk’uko Billboard ibivuga.

BTS ni yo soko nyamukuru y’amafaranga ya Hybe Corporation, aho inyungu zayo zari zaragabanutse mu gihe iri tsinda ryari rimaze igihe riri mu kiruhuko kirekire.

BTS yanditse amateka mu gitaramo cyayo cya mbere ikoze nyuma yo gufata akaruhuko muri 2022



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...