Voynich Manuscript ni kimwe mu bitabo by’amayobera bizwi cyane ku Isi. Abahanga bemeza ko cyanditswe hagati y’umwaka wa 1404 na 1438, nk’uko ubushakashatsi bwakozwe ku mpapuro zacyo (carbon dating) bwabigaragaje.
Igitabo gifite amapaji arenga 200 yuzuyemo inyandiko zanditswe mu nyuguti zitazwi n’undi muntu uwo ari we wese. Uretse ayo magambo adasanzwe, kirimo amashusho y’ibimera bitazwi, inyenyeri, imibumbe, abagore bari mu byombo by’amazi ndetse n’ibishushanyo bitangaje bitigeze bibonwa mu bindi bitabo byo muri icyo gihe.
Cyabonetse mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, kigurwa n’umucuruzi w’ibitabo bya kera witwaga Wilfrid Voynich, ari na we cyitiriwe.
Kuva icyo gihe, abahanga mu ndimi, amateka, imibare ndetse n’inzobere mu gusoma inyandiko za kera bamaze imyaka myinshi bagerageza kugisobanura, ariko biranga.
Igitangaje ni uko n’inzego z’ubutasi zirimo izo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakoze ubushakashatsi kuri iki gitabo, cyane cyane nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi, ariko na zo ntizigeze zibasha kumenya icyo inyandiko zacyo zisobanura.

Mu myaka ya vuba, abashakashatsi bifashishije Artificial Intelligence (AI) n’imashini zigezweho bagerageje gusesengura amagambo ari muri Voynich Manuscript.
Nubwo AI yabonye ko amagambo agaragara nk’afite uburyo bukurikije amategeko y’ururimi rusanzwe, ntiyigeze ibasha kumenya ururimi rwanditswemo cyangwa ubutumwa bwihishe muri iki gitabo.
Hari ibitekerezo byinshi byagiye bitangwa. Bamwe bavuga ko ari igitabo cy’ubuvuzi bw’ibimera, abandi bakavuga ko cyanditswe mu rurimi rw’ibanga rwahimbwe n’umuntu umwe. Hari n’abigeze kuvuga ko ari uburiganya bwakorewe abantu bo mu gihe cyo hagati, ariko nta gihamya ifatika yigeze ibishyigikira.
Uyu munsi, Voynich Manuscript ibitswe muri Yale University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ikomeje gukorerwaho ubushakashatsi n’abahanga baturutse impande zose z’Isi.
Hashize imyaka irenga 600 Voynich Manuscript yanditswe, ariko iracyari kimwe mu bitabo by’amayobera bikomeye kurusha ibindi mu mateka y’Isi.
Nubwo ikoranabuhanga n’ubushakashatsi bikomeje gutera imbere, nta muntu urabasha gusobanura ururimi rwayo cyangwa ubutumwa bukirimo. Ni imwe mu mayobera akomeje gutera amatsiko abahanga ndetse n’abakunda amateka ku Isi yose.