Mu
myaka ibiri ishize, urugo rwa Kimenyi Yves na Miss Muyango rwagiye ruvugwa
cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagiye batanga
ibitekerezo ku mubano wabo, bituma bakomeza kugaragara ku mpapuro za mbere
z’ibitangazamakuru bitandukanye.
Miss
Muyango Claudine wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda 2019,
aherutse kuvugira ku rubuga rwa TikTok amagambo yatumye benshi bongera kwibaza
ku mibereho ye y’ubu. Yavuze ko muri iki gihe yibanze ku gushaka amafaranga no
gushaka amahoro yo mu mutima.
Yagize
ati: “Reka nkubwire Pastor, urabizi ko ngukunda, ariko ibintu by’abagabo ube
ubinkuye mu bwonko. Ndishakira amafaranga. Iby’abagabo narabibonye, narakunze,
ndakunda, ariko aho byangejeje, nari mpfuye.”
Yakomeje
agira ati: “Ni ukubona umuntu agenda. Ni ukuri nari mpfuye. Abantu bakabona
umugabo witonda, bakavuga ngo Muyango yakoze ibi n’ibi, ariko uwababwira
agahinda kose nanyuzemo… noneho umugabo aje hano nta kibi yavuga.”
Muyango
Claudine yavuze ko icyo abura muri iki gihe ari amahoro yo mu mutima, n’ubwo
yemeza ko ibindi byose abifite.
Mu
ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 5 Gashyantare 2026, Kimenyi Yves yagaragaye mu
kiganiro cyanyuze kuri TikTok aganira n’inshuti ye Yago Pon Dat.
Iki
kiganiro cyibanze ku rugendo rwe mu mupira w’amaguru no ku buzima bwe bwo muri
iki gihe, aho yahisemo kwinjira mu bucuruzi bwo gutumiza no gucuruza imodoka
azikuye mu Bushinwa.
N’ubwo
ikiganiro cyari kigamije kugaruka ku bucuruzi, ibibazo by’abacyitabiriye
byibanze cyane ku mibereho ye y’urugo na Miss Muyango Claudine.
Yago
Pon Dat wari uyoboye ikiganiro, yavuze ko atiteguye kubaza Kimenyi ku rugo rwe,
ariko amuha umwanya wo kwisobanurira niba yumva hari icyo yabitangaho.
Yago
yagize ati "Ibi byose ndashaka ko ari wowe ubyivugira. Ntabwo ari
ikibazo, ariko abantu benshi barashaka kumenya ibijyanye n'urugo rwawe.
Ibijyanye n'umuryango wawe. N'uburenganzira bwawe, bwo kubivugaho cyangwa
ntubivugeho, ariko njyewe impamvu nkubwiye gutya ntabwo ndi mu murongo mwiza wo
ku kubuza ibintu bijyanye n'urugo rwawe, kuko nanjye ubwanjye nta kintu njya mbivugaho
(iby'urugo rwe) [...]" Hari abibaza ese Kimenyi na Muyango baratandukanye
koko? Ese bakoze 'Divorce'? [...]"
Yavuze
ko hari abibaza niba Kimenyi Yves na Miss Muyango baratandukanye cyangwa se
niba barahanyes gatanya.
Mu
gusubiza kuri ibyo bibazo byose, Kimenyi Yves yavuze ko nta byinshi yiteguye
kuvuga ku buzima bwe bwite, ariko ahamya ko umubano we n’umugore we umeze neza.
Yagize ati: “Ibyo ng’ibyo byose rwose nta kintu mbivugaho pe pe pe. Gusa,
ibintu bimeze neza.”
Iri jambo rye ryasize benshi basobanukiwe ko, n’ubwo hari byinshi byagiye bivugwa, we yemeza ko urugo rwe ruhagaze neza.

Kimenyi
Yves yemeje ko umubano we na Miss Muyango Claudine uhagaze neza, n’ubwo hashize
igihe havugwa inkuru zitandukanye ku buzima bwabo bw’urugo, avuga ko nta
byinshi yiteguye kuwuvugaho uretse ko “ibintu bimeze neza

