Igisirikare cya Uganda cyashinje Ambasaderi w’u Budage kujya mu bikorwa byo guhirika ubutegetsi

Hanze - 27/05/2025 10:21 AM
Share:

Umwanditsi:

Igisirikare cya Uganda cyashinje Ambasaderi w’u Budage kujya mu bikorwa byo guhirika ubutegetsi

Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko cyahagaritse imikoranire yose yari ifitanye n’igisirakare cy’Ubudage nyuma yo gushinja Amabasaderi wabwo muri Uganda, Matthias Schauer kujya mu bikorwa byo guhirika ubutegetsi buriho.

Igisirakare cya Uganda ntabwo cyatanze gihamya y’ibyo cyatangaje ariko icyemezo cyafashwe cyaciye amarenga ko umubano w’ibi bihugu byombi utagihari. BBC yatangaje ko uku  kwibasira Schauer kudasanzwe kwaje nyuma y'uko agaragaje impungenge afite zijyanye n'umugaba mukuru w'ingabo za Uganda General Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa perezida, mu nama yabaye mu cyumweru gishize.

‎Mu cyumweru gishize, General  Saleh yagiranye inama yihariye n'abadipolomate bakorera muri Uganda bo mu muryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU). Muri iyo nama ni bwo Schauer - ambasaderi w'Ubudage muri Uganda guhera mu mwaka wa 2020 - yagaragaje impungenge atewe n'ubutumwa buteza impaka umugaba mukuru w'ingabo za Uganda atangaza binyuze ku rubuga X ndetse no "kwangiza izina" rya Uganda buteza, nkuko ibitangazamakuru byo muri Uganda.

‎General Kainerugaba abinyujije ku rubuga rwe rwa X yaje kuvuga  ko afitanye ibibazo n'ambasaderi w'Ubudage ndetse ko bifitanye isano na we nk'umuntu [ku giti cye]". Yakomeje agira ati"Nta bushobozi na bucye afite bwo kuba ari muri Uganda. Nta ho bihuriye n'abaturage bakomeye b'Abadage. [Bo] Nemera cyane."

‎‎Mu itangazo r umuvugizi w'igisirikare cya Uganda Koloneli (Col) Chris Magezi yavuze ko Uganda ihagaritse  ubufatanye bwose bwa gisirikare yari ifitanye n'Ubudage kubera "amakuru yizewe y'ubutasi" avuga ko Schauer ari mu "bikorwa byo guhirika ubutegetsi".

‎‎Iryo tangazo rikomeza rigira riti: "Uko guhagarikwa [kw'ubufatanye] kuzagumaho kugeza habonetse icyemezo cyuzuye ku kibazo cy'uruhare rw'Ambasaderi mu ngirwa mitwe ya politike na gisirikare ikorera mu gihugu irwanya ubutegetsi bwa Uganda.

‎Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubudage yahakanye ibi birego kuri ambasaderi wabo avuga ko bitumvikana ndetse ko nta n’ishingiro bifite.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...