Igisirikare cya Pakistan cyatangaje ko cyahanuye drone 12 za gisirikare z’Ubuhinde

Utuntu nutundi - 08/05/2025 9:50 AM
Share:

Umwanditsi:

Igisirikare cya Pakistan cyatangaje ko cyahanuye drone 12 za gisirikare z’Ubuhinde

Igisirikare cya Pakistan cyatangaje ko cyahanuye indege 12 zitagira abapilote (drones) z’ubuhinde mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, ibyafashwe nk’igikorwa gikomeye cy’ubushotoranyi bugamije guhungabanya umutekano w’igihugu n’akarere.

Umuvugizi w’igisirikare cya Pakistan, Lt. Gen. Ahmed Sharif Chaudhry, yavuze ko izo drones zo mu bwoko bwa Harop – zikorwa n’uruganda rwa Israel Aerospace Industries, zahanuwe mu bice bitandukanye by’igihugu, harimo Rawalpindi (ahari icyicaro gikuru cy’ingabo), Lahore hafi y’umupaka w’ubuhinde, ndetse na Karachi, umujyi ukomeye wo mu majyepfo.

Lt. Gen. Ahmed Sharif Chaudhry  yagize ati “Ubuhinde bwakoze ikindi gikorwa cy’ubushotoranyi bukabije, kigaragaza ubushake bwo guhungabanya igihugu cyacu,”
Chaudhry yavuze ko imwe muri izo ndege yashoboye kugera hafi y’aho yari yagambiriye guhungabanya mu gace ka Lahore, ikomeretsa abasirikare bane. Muri Sindh, indi drone yaguyemo umuturage umwe, undi arakomereka.

Ibyo bikorwa by’indege za gisirikare bije nyuma y’uko hari ibisasu bivugwa ko byaturutse ku ruhande rw’ubuhinde, byahitanye umuntu umwe bigakomeretsa abandi mu minsi ishize.

Lt. Gen. Ahmed Sharif Chaudhry yakomeje agira ati “Iki ni igikorwa gikomeye cy’ubushotoranyi. Umutekano w’akarere no hanze y’ako ushobora guhungabana niba ibi bikomeje,” Chaudhry kandi yabuririye amahanga, avuga ko igisirikare cya Pakistan kiri ku gipimo cyo hejuru cy’ubwirinzi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...