Umuvugizi
w’igisirikare cya Pakistan, Lt. Gen. Ahmed Sharif Chaudhry, yavuze ko izo
drones zo mu bwoko bwa Harop – zikorwa n’uruganda rwa Israel Aerospace
Industries, zahanuwe mu bice bitandukanye by’igihugu, harimo Rawalpindi (ahari
icyicaro gikuru cy’ingabo), Lahore hafi y’umupaka w’ubuhinde, ndetse na Karachi,
umujyi ukomeye wo mu majyepfo.
Lt.
Gen. Ahmed Sharif Chaudhry yagize ati
“Ubuhinde bwakoze ikindi gikorwa cy’ubushotoranyi bukabije, kigaragaza ubushake
bwo guhungabanya igihugu cyacu,”
Chaudhry yavuze ko imwe muri izo ndege yashoboye kugera hafi y’aho yari
yagambiriye guhungabanya mu gace ka Lahore, ikomeretsa abasirikare bane. Muri Sindh,
indi drone yaguyemo umuturage umwe, undi arakomereka.
Ibyo
bikorwa by’indege za gisirikare bije nyuma y’uko hari ibisasu bivugwa ko
byaturutse ku ruhande rw’ubuhinde, byahitanye umuntu umwe bigakomeretsa abandi
mu minsi ishize.
Lt.
Gen. Ahmed Sharif Chaudhry yakomeje agira ati “Iki ni igikorwa gikomeye
cy’ubushotoranyi. Umutekano w’akarere no hanze y’ako ushobora guhungabana niba
ibi bikomeje,” Chaudhry kandi yabuririye amahanga, avuga ko igisirikare cya
Pakistan kiri ku gipimo cyo hejuru cy’ubwirinzi.