Igipfunsi kigiye kuvuza ubuhuha mu karere ka Rubavu ku nshuro ya mbere

Imikino - 13/12/2025 2:00 PM
Share:

Umwanditsi:

Igipfunsi kigiye kuvuza ubuhuha mu karere ka Rubavu ku nshuro ya mbere

Ibyishimo byo gusoza umwaka biteganyijwe mu karere ka Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ahazabera imikino y’iteramakofe izahuza ibihangange byo mu Rwanda no mu baturanyi barwo. Ni nyuma y’imikino yabereye mu mujyi wa Kigali hakaba hatahiwe umujyi wa Rubavu.

Ku wa 26 na 27 Ukuboza 2025 nyuma y’umunsi mukuru wa Noheli, hateganyijwe imikino y’iteramakofe iri ku rwego rwo mpuzamahanga izahuza abakinnyi b’abanyabigwi bo mu Rwanda no mu bihugu by’ibituranyi nka Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Tanzania, Burundi na Gabon.

Ni imikino kandi yashyizwe mu karere ka Rubavu mu rwego rwo kwegereza imikino abatuye mu bihugu by’ibituranyi byegereye ako karere nka Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyane ko nabyo bizaba bifitemo abakinnyi bakomeye.

Ni imikino yitezweho kuzamura urwego rwa Boxing mu karere no muri Africa kurwego rwa IBA ishyirahanwe rya Boxing ku Isi ndetse no guha abakunzi b’uyu mukino ibyishimo bikomeye mu minsi mikuru no kubafasha gusoza neza umwaka wa 2025 bakinjirana akanyamuneza muri 2026.

Ku munsi wa kabiri, ku itariki 27 Ukuboza 2025, nibwo hazakinwa imirwano y’ababigize umwuga (PRO Boxers). Kuri uwo munsi hazaba hatahiwe Augustin Mugume ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho azarwana na Ben Nsamba nawe wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umurundi Nduwarugira Nestor azarwana na Jimmy Nsamba ukomoka muri Uganda. Ni nako kandi umunya Uganda Brain Anywar azacakirana na Thomas Haule Egemaure ukomoka muri Tanzania, Umunya Uganda Mugarura Herbert nawe arwane na Egesa Johan nawe ukomoka muri Uganda.

Kassa Hans Kingbo wo muri Gabon nawe azaba yabukereye kuri iyo tariki kuko azarwana
na  Afoka Peti wo muri DRC. Uburyohe bw’iyi mirwano buzakomereza ku murwano karundura uzahuza abarwanyi babiri bo muri Repubuluka iharanira Demokarasi ya Congo aribo Katembo N. Don Divin na Katamba Jerry. Ni nako kandi umunyarwanda Kazungu Frank nawe azaba ahari akina na Kisubi Bashir ukomoka muri Uganda.

Itariki ya 26 na 27 Ukuboza 2025, si iminsi izarangwa n’imirwano y’iteramakofe gusa kuko n’abakunzi b’umuziki bazaba banezerewe. Ibi birori bizarangwa n’imiziki y’ab DJ bakunzwe barimo DJ DRZZY, DJ STANA na DJ ICE, bazarushaho gushyushya abitabiriye iyo mirwano.

Mu banyarwanda bo kwitega mu karere ka Rubavu harimo Kazungu Franck wo mu ikipe ya Body Max uherutse kwitwara neza mu irushanwa ry’iteramakofi rya Kigali Fight Night rihuza ibihugu byo muri Afurika, aho yari ahatanye n’abandi bakinnyi babigize umwuga nka David Akintola ukomoka muri Nigeria, Daniella Mureketsi ukomoka muri Congo, Kingbo Hans ukomoka muri Gabon, Precious Anine ukomoka muri Nigeria, Jerry Katamba ukomoka muri Congo na Tamba Merlin ukomoka muri Cameroon.

Imikino y'iteramakofe izasusurutsa abatuye mu karere ka Rubavu nyuma ya Noheli 

Umunyarwanda Kazungu Frank ni umwe mu bitezweho kwitwara neza mu karere ka Rubavu 

Imikino izaba yitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye mu iteramakofe byo mu bihugu ibituranyu by'u Rwanda 

Ibyamamare mu kuvanga imiziki nabyo bizaba bihari nka DJK DRIZZY, DJ STANA ndetse na DJ ICE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...