Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize nibwo uyu rutahizamu yagize ikibazo cy’imvune mu kuboko kw’ibumoso mu mukino w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup ikipe ya Rayon Sports yatsinzwemo na Sindida Black Stars FC yo muri Tanzania. Nyuma y’ibi hafashwe umwanzuro ko agomba kubagwa, ubundi bikorwa ku munsi w'ejo.
Kuri ubu Ndikumana Asman abinyujije ku rubuga rwa Instagram yavuze ko iki gikorwa cyagenze neza ashimira abarimo Perezida wa Rayon Sports. Yagize ati: ”Muraho mwese! Ndashaka gushimira Imana yandinze n’urukundo ingirira buri munsi. Ndashimira Perezida n’abandi banyamuryango bari muri Komite ya Rayon Sports bamfashije igikorwa cyo kumbaga.
Sinakwibagirwa kuvuga abafana banyeretse urukundo bakanantera imbaraga, ibyo ntabwo nzabyibagirwa. Igikorwa cyo kubagwa cyagenze neza, icyubahiro ni icy’Imana. Nzitanga nkinire urwo rukundo, tubonane vuba”