Igikombe tuzagihatanira - Perezida wa Mukura VS agaruka ku ntego zayo-VIDEO

Imikino - 01/09/2025 8:26 AM
Share:

Umwanditsi:

Igikombe tuzagihatanira - Perezida wa Mukura VS agaruka ku ntego zayo-VIDEO

Perezida w’ikipe ya Mukura VS, Nyirigira Yves yatangaje ko mu mwaka utaha w’imikino intego zabo ari uguhatanira igikombe cya shampiyona ndetse ko ubwo bushobozi buhari.

Ibi ni imwe mu byo yagarutseho ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’Inama y’Inteko Rusange y’iyi kipe yabaye kuri iki Cyumweru. Perezida wa Mukura VS yavuze ko bihaye umushinga w’imyaka itatu aho bagomba kuba bageze kuri byinshi birimo n’igikombe cya shampiyona gusa bikaba bibasaba kugumana abakinnyi babo beza batanga umusaruro.

Ati: ”Kugira ngo wubake ikintu n’uko ugiha igihe kirekire ariko nanone ntabwo wagera ku ntego utabanje gusubira inyuma. Mu ntego y’imyaka itatu ni ukugumana abakinnyi beza kandi batanga umusaruro mwiza”.

Nyirigira Yves yavuze ko impamvu mu mwaka utaha w’imikino bazahatanira igikombe cya shampiyona ari ukubera ko ibintu byose bihari. Ati: ”Impamvu uyu mwaka umuntu yarwanira igikombe nta mpamvu n'imwe yo kwisobanura dufite, iyo umukinnyi wamuhembye, akabonera agahimbazamusyi ku gihe akabona aho aryama ntekereza ko nta mpamvu yo kutaba uhatanira igikombe.

Ntabwo ari ukuvuga ngo ni ikintu cyoroshye ariko iyo utangiranye intego y’ikintu byanga byakunda uyigeraho. Intego twebwe dufite ni iyo gutwara igikombe,muri aka kanya igikombe tuzagihatanira kandi uwo mugongo urahari”.

Abajijwe ku bijyanye no kongerera amasezerano umunyezamu Nicolas Sebwato niba bitarabagoye bitewe n’uko yifuzwaga n’andi makipe akomeye yavuze bitabagoye cyane bitewe n’uko nawe akunda Mukura VS. Ati: ”Nta mbaraga nyinshi kuko nawe akunda Mukura VS.  Usibye kuba mwarumvaga ngo APR FC iramushaka, ngo Rayon Sports ariko twebwe nta kuri twari tubifiteho”.

Mukura VS ntabwo yasinyishije abakinnyi benshi muri iyi mpeshyi ahubwo yagumanye bamwe mu beza yari ifite mu mwaka ushize w’imikino bifuzwaga n’andi makipe atandukanye.




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...