Alicia na Germaine ni abakobwa bavukana bo mu Karere ka Rubavu mu Ntara y'Iburengerazuba, bakaba bakora umuziki bashyigikiwe n'ababyeyi babo aho Se, Ufitimana Innocent [Papa Innocent] abafasha nka 'Manager' binyuze muri Label yise ABA Music, naho Nyina agashyira itafari ku muziki wabo abambika mu ndirimbo zabo zose abinyujije mu iduka rye Betty Fashion.
Umuziki bawufatanya n'ishuri, kandi bavuga ko byose bigenda neza kuko buri kimwe bagikora mu mwanya wacyo. Ufitimana Alicia yiga mu mwaka wa Gatatu muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye na Medicine and Surgery, mu gihe murumuna we Germaine Ufitimana yiga mu mwaka wa Gatandatu Indimi n’Ubuvanganzo (LFK).
Aba bakobwa bakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo: "Urufatiro", "Rugaba", "Uri Yo", "Ndahiriwe" n'izindi. Mu muziki bamazemo umwaka umwe, bamaze kugera kuri byinshi ariko hari ibyo bishimira cyane nk'uko umujyanama wabo akaba n'umubyeyi wabo, Papa Innocent, yabitangarije inyaRwanda.
Papa Innocent yavuze ko kuba indirimbo za Alicia na Germaine zikomeje komora imitima ya benshi, ari inkuru ishimishije kuri bo kuko ari yo ntego yabo nyamukuru. Yavuze kandi ko kuba indirimbo zabo zikunzwe mu Rwanda no hanze ari ikindi kintu cyo kwishimira na cyane ko babigezeho mu mwaka umwe gusa bamaze mu muziki.
Ibintu 5 Alicia na Germaine bishimira mu mwaka umwe bamaze mu muziki:
Komora imitima ya benshi no kuba ibihangano byabo bizwi mu Rwanda no hanze yarwo!
Mu buhamya bukomeje gutangwa n'abantu banyuranye harimo ubw'abahamya ko bomowe n'indirimbo z'aba bakobwa b'i Rubavu. Alicia na Germaine bati: "Twishimira ko ibihangano byacu bizwi mu Rwanda ndetse no hanze yarwo".
Indirimbo zabo zirakunzwe cyane mu Rwanda ndetse bavuga ko badasiba kubona ubutumwa bw'abo mu bindi bihugu bababwira ko bakunda cyane umuziki wabo, yaba i Burundi, Kenya, Uganda, Amerika, Belgique, Canada n'ahandi.
Indirimbo yabo "Uri Yo" yakiriwe neza dore ko imaze kurebwa inshuro ibihumbi 653 kuri Youtube mu mezi 4 gusa, yahembuye abarimo umuhanzi akaba n'umusizi Ira Badena wabitanzemo ubuhamya izuba riva, akavuga ko yamufashije gutambira Imana yamurokoye impanuka.
Yanditse kuri Youtube ati: “Kumva iyi ndirimbo ‘Uriyo’ byatumye nibuka uko Imana yabanye nanjye igihe nta wundi washoboraga kumfasha. Ubwo nari mfite imyaka 10, nakoze impanuka ikomeye, ukuguru kwanjye kw’iburyo kwari kugiye gucika burundu, umutwe wanjye warakomeretse bikabije. Abaganga bakoze uko bashoboye, ariko gukira nyakuri kwaturutse ku Mana.
Nyuma y’imyaka, ububabare bwagarutse ku kuguru, abaganga bambwira ko bagomba kuguca burundu. Ariko nsenga Imana, irongera irankiza. Mu mwaka wa 2023 natangiye kugira ububabare bukabije mu mutwe, kugeza ubwo kwiga muri kaminuza byabaye ibintu bigoye.
Abaganga baragerageje, ibisubizo byose byari byiza, ariko uburibwe bwo bwari ubwa nyabyo. Ijoro rimwe mu iteraniro, umuvugabutumwa yanshyizeho ibiganza aravuga ati: ‘Kira!’ kuva uwo munsi umutwe waratuje burundu. Ubu niga neza, ntuje mu mutwe kandi n’amaguru yanjye arakomeye.
Iyi ndirimbo ‘Uriyo’ [ya Alicia na Germaine] inyibutsa ko Imana iri hejuru y’amajuru, ku isi n'ikuzimu. Igihe abaganga batashoboraga kumfasha n’inshuti zitabyumva byarazirenze, Imana yarigaragaje. Nemeza ko byose bizagenda neza mu izina rya Yesu. Amen.”
Alicia na Germaine bamaze kugira icyizere cyo gukomeza gukora umuziki
Aba bakobwa bamaze kugwiza icyizere cyinshi cyo gukora umuziki kuko 'batangiye batabyumva'. Papa Innocent avuga ko ari ishimwe rikomeye ku Mana kuba yarabaremyemo icyizere, bakaba bamaze umwaka bagabura ijambo ry'Imana binyuze mu ndirimbo.
Yobu 8:7 "Nubwo itangira ryawe ryari rito, Ariko amaherezo yawe wakunguka cyane." Iri jambo ryagiye ribera inkomezi abantu banyuranye barimo na Alicia na Germaine batangiye bafite intege nke ariko ubu, umuziki wabo waragutse cyane, ndetse barashimira Imana urwego bagezeho mu mwaka umwe gusa bawumazemo.
Kuba bashobora kwiyandikira indirimbo bakandikira n'abandi bahanzi
Hari abahanzi b'abahanga ndetse bakunzwe ariko batazi kwiyandikira indirimbo - biyambaza abandi akaba ari bo babandikira. Kwiyandikira indirimbo ukanaziririmba, ukagera no ku rwego rwo kuzandikira abandi bahanzi kandi bakomeye, si impano ifitwe n'abahanzi bose. Bikorwa na bacye ndetse bikaba gihamya ko uwo muhanzi ari uwo kubahwa cyane.

"Kuba dushobora kwiyandikira indirimbo tukazandikira n'abandi bahanzi, kandi ari indirimbo nziza bidukora ku mutima." Ni ibyatangajwe na Alicia na Germaine nk'ishimwe ribyigana mu mitima yabo mu gihe gito bamaze mu muziki.
Indirimbo bamaze gukora ni bo baziyandikiye, kereka imwe gusa "Uri yo" bandikiwe na Niyo Bosco, kandi nabo bayigizeho uruhare mu kuyandika. Kwiyandikira indirimbo, ntabwo babifata nk'ibintu bisanzwe, ahubwo barabishimira Imana.
By'umwihariko, barishimira ko mu gihe gito bamaze mu muziki bakomeje kwakira ubusabe bw'abifuza ko babandikira indirimbo ndetse hari izo bamaze kwandika baziha abahanzi bazibasabye. Mu bo bamaze kwandikira indirimbo harimo abo mu Rwanda ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Igihembo cy'umuhanzi mwiza w'umwaka i Burengerazuba
Alicia na Germaine bahawe Igihembo cy'Umuhanzi mwiza w'umwaka wa 2024 mu muziki wa Gospel mu Ntara y'Iburengerazuba. Ni igihembo bahawe ku wa 24 Gicurasi 2025, byongera amashimwe mu mitima yabo ndetse n'umurava wo gukora cyane umurimo bahamagariwe wo kuririmba indirimbo zihimbaza zikanaramya Imana.
Aba bakobwa bakiri bato mu myaka ariko bafite impano ibyibushye yo kuririmbira Imana, igihembo cya mbere begukanye mu mateka yabo ni icya "Best Gospel Artist" mu irushanwa ryitwa Rubavu Music Awards & Talent Detection, bikaba byarabaye gihamya y'uko bakunzwe cyane mu Rwanda, kandi si ho gusa ahubwo banakunzwe i Burundi, Kenya, Tanzania, USA, n'ahandi.
Papa Innocent amaze kuba intyoza mu bijyanye na Management y'abahanzi
Papa Innocent yabwiye inyaRwanda ko hari byinshi amaze kunguka mu gufasha abahanzi mu bijyanye n'umuziki wabo. Yavuze ko mu byo yishimira harimo "Kuba hari ubumenyi bw'ibanze namenye muri Management y'Abahanzi". Papa Innocent, Se wa Alicia na Germaine, asanzwe ari umunyamuziki ariko ahamya ko kureberera aba bakobwa umuziki wabo, byamwongereye ubunararibonye.
Ni umunyamuziki ukomeye i Rubavu, dore ko ari Producer w'amajwi, akagira na Band ikomeye yise ABA Music Band yiyambazwa cyane muri za Hoteli no mu birori bitandukanye bibera mu Ntara y'Iburengerazuba by'umwihariko mu Karere ka Rubavu. Kuba umujyanama wa Alicia na Germaine, byakomeje izina rye, ubu arishimira cyane ubumenyi yungutse.
Alicia na Germaine bamaze gukora indirimbo esheshatu, ari zo: "Urufatiro", "Rugaba", "Wa Mugabo", "Ihumure", "Uri Yo" na "Ndahiriwe". "Ndahiriwe" baheruka gushyira hanze, yanditswe na Alicia and Germaine ariko Papa Innocent abafasha kuyitunganya neza nko kuyiha ururirimbo (Rhythm & Melody) no gukosora amagambo amwe n'amwe.
Indirimbo yabo imaze kurebwa cyane ni "Rugaba" yarebwe inshuro ibihumbi 732, ikurikirwa na "Uri Yo" yarebwe n'ibihumbi 632, hagakurikiraho "Urufatiro" yarebwe n'ibihumbi 539. "Uri yo" ifite amateka yihariye kuko ariyo yarebwe cyane mu gihe gito.
Kuba indirimbo zabo ziri gukundwa bihebuje kandi ari bashya mu muziki, aba bakobwa b'impano idashidikanwaho bakaba n'abakristo muri ADEPR, bavuze ko biva mu kubanza Imana imbere. Bati: "Urebye nta banga turi gukoresha, uretse gusenga no kubanza lmana imbere".
Bahishuye ko abakunzi babo bari kubasaba "gukora indirimbo mu zindi ndimi". Bunzemo bati: "Natwe ni wo mushinga turi gutekerezaho muri iyi minsi." Kuririmba mu ndimi z'amahanga ni umushinga bari kwigaho kandi abakurikiranira hafi umuziki wabo bemeza ko bitazabagora kuko Germaine yiga indimi, naho Alicia akaba intiti ya UR.
Alicia na Germain baciye amarenga yo gukora indirimbo mu ndimi z'amahanga mu kwagura umuziki wabo
Germaine ni umunyeshuri mu ndimi akaba umwe mu bagize itsinda Alicia and Germaine
Alicia ni umunyeshuri mu kiganga akaba umwe mu bagize itsinda Alicia and Germaine

Mu mwaka umwe bamaze mu muziki bamaze kugera kuri byinshi birimo n'Igikombe cy'umuhanzi mwiza w'umwaka

Alicia na Germaine hamwe n'umubyeyi wabo, Papa Innocent, mu birori baherewemo igikombe cyabo cya mbere

Alicia na Germaine barishimira ko mu byo bagezeho mu mwaka umwe bamaze mu muziki harimo n'igikombe begukanye nk'abahanzikazi ba mbere mu Ntara y'Iburengerazuba
REBA INDIRIMBO YABO "RUGABA" YAREBWE KURUSHA IZINDI
REBA INDIRIMBO "URI YO" IRI KUREBWA CYANE MURI IYI MINSI
REBA INDIRIMBO "NDAHIRIWE" BAHERUTSE GUSHYIRA HANZE
UMVA INDIRIMBO ZABO ZOSE BAMAZE GUKORA MU MWAKA UMWE
