Kuri uyu wa Kabiri ni bwo imikino y'igikombe cy'Isi cy'ama-Club cya 225 yakomeje gukinwa aho hari gukinwa iya nyuma mu matsinda.
Saa tatu z'ijoro mu itsinda C ikipe ya FC Bayern Munich yahuriye mu kibuga na Benfica kuri Bank of America Stadium. Uyu mukino watangiye ikipe y FC Bayern Munich ikina ariyo yihariye umupira ariko Benfica yawufata by'umwanya muto igahita iwirukankana ikagera imbere y'izamu.
Ku munota wa 8 gusa Angel Dimaria yarekuye ishoti riremereye ariko umunyezamu aratabara ashyira umupira muri koroneri.
Ku munota wa 13 Benfica yafunguye amazamu ku mupira Gianluca Prestianni yahinduye imbere y'izamu usanga Andreas Schjelderup ari mu rubuga rw'amahina arekura ishoti riremereye, Manuel Neuer ntiyamenya uko byagenze. Benfica yakomeje gusatira ndetse hari naho byashobokaga ko yabona igitego cya kabiri.
Mbere y'uko igice cya mbere kirangira FC Bayern Munich yarase igitego kidahushywa ku mupira Serge Gnabry yari ahaye Leroy Sane imbere y'izamu ariko arekura ishoti rinyura kure.
Mu gice cya kabiri ikipe ya FC Bayern Munich yagerageje ibishoboka byose birimo no gukora impinduka mu kibuga aho abarimo Harry Kane na Michael Olise bahawe binjiye mu kibuga basimbuye gusa kubona igitego cyo kwishyura biranga itsindwa igitego 1-0.
Ni umukino wa mbere mu mateka iyi kipe yo mu Budage yatsinzwe mu mateka y'igikombe cy'Isi cy'ama-Club.
Undi mukino wo muri iri tsinda nawo wakinwe kuri izi saha ikipe ya Bocca Juniors yanganyije na Auckland City FC 1-1.
Muri iri tsinda C ikipe ya Benfica niyo yazamutse muri 1/8 ari iya mbere naho FC Bayern Munich izamuka ari iya kabiri.
Imikino mu itsinda D yo yakinwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu saa Cyenda z'ijoro. Chelsea ibifashijwemo na Adarabioyo, Delap na George yatsinze Esperance de Tunis ibitego 3-0 naho Los Angeles inganya na Flamengo 1-1.
Muri iri tsinda amakipe yazamutse muri 1/8 ni Flamengo yazamutse ari iya mbere aho izahura na FC Bayern Munich ndetse na Chelsea yazamutse ari iya kabiri aho izahura na Benfica.
Indi mikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu, saa Tatu z'ijoro mu itsinda D Borussia Dortumund irakina na Ulsan Hyundai naho Mamelodi Sundowns ikine na Fluminense.
FC Bayern Munich yatsinzwe na Benfica bituma izahura na Flamengo muri 1/8
Chelsea yerekeje muri 1/8 aho izahura na Benfica