Igikombe cy’Isi 2026:Cape Verde itegerejwe n’u Rwanda yahagamye Espagne

Imikino - 15/06/2026 6:03 PM
Share:

Umwanditsi:

Igikombe cy’Isi 2026:Cape Verde itegerejwe n’u Rwanda yahagamye Espagne

Ikipe y’igihugu ya Espagne yahagamwe na Cape Verde itegerejwe n’u Rwanda mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026 irimo irabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,Canada na Mexico.

Uyu mukino wo ku munsi wa mbere wo mu  itsinda H wakinwe kuri uyu wa Mbere saa Kumi Nebyiri kuri Mercedes-Benz Stadium muri Amerika.

Umukino watangiye ikipe y’igihugu ya Espagne ariyo yihariye ibijyanye no guhererekanya umupira ndetse arinako isatira. Ibi byakomeje ndetse ariko isatira ariko ba myugariro ba Cape Verde bagatabara.

Uko iminota yagendaga niko Cape Verde yinjiraga my mukino ubundi nayo itangira kugera imbere y’izamu rya Espagne binyuze kuri rutahizamu wayo Dailon Rocha Livaramengo gusa akenshi akisanga yaraririye.

Ku munota wa 38 Rodri yahinduye umupira mwiza usanga Marc Cucurela ashyiraho umutwe usanga Ferran Torres ashyiraho umutwe umupira ukubita igiti cy’izamu isanga Mikel Oyarzabal ashyiraho umutwe ariko umunyezamu wa Cape Verde, Josimar Diaz Vozinha aratabara.

Uyu munyezamu w’ikipe y’igihugu ya Cape Verde yakomeje kuyitabara ubundi igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Mu gice cya kabiri n’ubundi Espagne yaje isatira cyane ariko kunyeganyeza inshundura bikomeza kuba ingorabahizi.

Cape Verde yaje gukora impinduka mu kibuga havamo Jovane Cabral,Laros Duarte na Dailon Rocha Livaramengo  hajyamo Willy Semedo,Deroy Duarte na Nuno Da Costa.

Ku munota wa 71 Espagne nayo yaje kuzikora havamo Fabian Ruiz na Gavi hajyamo Mikel Merino na Lamine Yamal. Cape Verde irimo irakina igikombe cy’Isi cyayo cya mbere  yagiye irugarira ikina yihambira birangira inganyije na Espagne 0-0.

Iyi kipe y’igihugu ya Cap Verde itegerejwe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Tanzania,Kenya na Uganda.


Cape Verde yanganyije na Espagne 0-0



Umunyezamu wa Cape Verde yagiye ayitabara 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...