Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere saa Cyenda ni bwo uyu mukino wa 1/8 cy’iki gikombe cy’Isi wakinwe nyuma y’uko wakerereho isaha bitewe n’ikibazo cy’ikirere.
Wabereye kuri Estadio Azteca muri Mexico. U Bwongereza ni bwo bwafunguye amazamu mbere ku munota wa 36 ahawe umupira na Jude Bellingham.
Bidatinze uyu mukinnyi nyuma y’iminota yatsinze icya kabiri noneho ahawe umupira na Harry Kane.
Ku wa 42 Julian Quinones yatsindiye Mexico igice cya mbere kirangira u Bwongereza buyoboye n’ibitego 2-1.
Mu gice cya kabiri ku wa 52 myugariro w’u Bwongereza,Jarell Quansah yeretswe ikarita y’umutuku nyuma y’ikoza yari akoreye Jesus Gallardo.
Iyi kipe y’igihugu ntabwo yigeze icika intege dore ko yakomeje gukina neza ubundi ku wa 60 Harry Kane atsinda igitego cya 3 kuri penariti.
Ku wa 69 Mexico nayo yabonye penariti yinjizwa na Raul Jiminez gusa u Bwongereza bwihagararaho birangira butsinze ibitego 3-2 bwerekeza muri 1/4 cy’igikombe cy’Isi cya 2026 aho buzahura na Norway.
Uyu mukino uteganyijwe tariki ya 11 z’uku kwezi. Igikombe cy'Isi kirakomeza kuri uyu wa Mbere aho saa Tatu Z'ijoro Portugal irakina na Espagne muri 1/8.

U Bwongereza bwerekeje muri 1/4 cy'igikombe cy'Isi cya 2026


Harry Kane yishimira ibitego yatsinze

