Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri hakomeje imikino ya 1/16 cy’igikombe cy’Isi cya 2026 aho saa Cyenda kuri Estadio BBVA, Morocco yacakiranye n’u Buhorandi. Amakipe yombi yaje mu mukino akina yihuta aho umupira wavaga kuzamu rimwe ujya ku rindi.
Ku munota wa 19 umunyezamu w’u Buhorandi yayitabaye mu buryo bukomeye ku mupira wari uvuye muri koroneri ubundi Neil El Aynaoui ashyiraho umutwe ariko awukuramo. Bidatinze Achraf Hakimi nawe yahise arekura ishoti riremereye, gusa Bart Verbruggen aratabara.
U Buhorandi nabwo bwaje kubona uburyo buremereye imbere y’izamu aho Micky Van de Ven yarekuye ishoti riremereye, gusa umunyezamu wa Morocco aratabara arishyira muri koroneri itagize icyo itanga.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Ismael Saibari wa Morocco yabonye uburyo yashoboraga kubyaza umusaruro ku mupira yasabwaga gushyira mu izamu yarebanaga naryo ariko birangira umunyuzeho.
Mu gice cya kabiri Morocco yaje ariyo ikina isatira ari na ko ibona uburyo nk'aho Achraf Hakimi yisanze asigaranye n’umunyezamu gusa ariko gushyira umupira mu nshundura bikamunanira.
Ku munota wa 72 Cody Gakpo yabakosoye afungura amazamu ku mupira yahawe na Crysensio Summerville.
Ubwo umukino wari ugiye kurangira ku munota wa 90+1 Issa Diop yishyuriye Morocco ku mupira wari uzamuwe na Chemsdine Talibi ubundj ashyiraho umutwe ujya mu nshundura.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1 bituma hitabazwa iminota 30 y’inyongera, gusa nabwo rubura gica hitabazwa penariti.
Kuri penariti, Morocco yinjije 3 naho u Buhorandi bwinjiza 2, iba iyisezereye gutyo.
Ibi byabaye nyuma y’uko Paraguay yari yasezereye u Budage kuri penariti 4-3 ihita ikomeza muri 1/8.
Imikino ya 1/16 y’Igikombe cy’Isi cya 2026 irakomeza kuri uyu wa Kabiri aho saa Moya Côte d’Ivoire irakina na Norway naho saa Tanu u Bufaransa bukine na Austria.


Byari ibyishimo bidasanzwe kuri Morocco nyuma yo gusezerera u Buhorandi



Byari agahinda gusa ku Budage nyuma yo gusezererwa na Paraguay
