Uyu mukino wa 1/4 w’iki gikombe cy’Isi kirimo kirabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico wakinwe kuri uyu wa Kane saa Yine z’ijoro kuri Gillette Stadium muri Morocco.
Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yatangiye iri hejuru ndetse mu minota ine ya mbere Morocco yari imaze kurokoka inshuro ebyiri aho Mbappé yarekuye ishoti riremereye rinyura ku ruhande gato naho Dayot Upamecano yashyizeho umutwe gusa umunyezamu aratabara.
Ku munota wa 25 u Bufaransa bwabonye penariti ku ikosa Noussair Mazraoui yari akoreye Kylian Mbappe.
Mbappe ni nawe wahise ayitera ariko umunyezamu wa Morocco, Yassine Bounou ayikuramo. Nyuma y’ibi hari aho Lucas Digne nawe w’u Bufaransa yarekuye ishoti ariko rikubita igiti cy’izamu.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Morocco nayo yatangiye kugerageza guhererekanya ndetse ku munota wa 45+4 yabonye kufura nziza iterwa na Achraf Hakimi gusa ayitera kure y’izamu.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Mu gice cya kabiri nabwo u Bufaransa bwaje bukomeza gusatira ariko umunyezamu wa Morocco akaba ibamba.
Ku munota wa 60 akagozi kaje gucika Kylian Mbappé afungura amazamu ku ishoti yarekuriye kure ahawe umupira na Desire Doue.
Bidatinze ku munota wa 66 Ousmane Dembele yahise atsinda igitego cya kabiri ahawe umupira na Kylian Mbappé.
Umukino warangiye u Bufaransa butsinze Morocco ibitego 2-0 buhita bwerekeza muri 1/2 aho buzahura n’ikipe izava hagati y’u Bubiligi na Espagne zifitanye umukino kuri uyu wa Gatanu saa Tatu z’ijoro.
Iki gitego Mbappé yatsinze na "Assist" yatanze byahise bituma yuzuza ibitego 8 muri iki gikombe cy’Isi aho abinganya na Messi.
Ni mu gihe kandi amaze gutanga imipira itatu ivamo ibitego aho bimugira umukinnyi umaze kugira uruhare rw’ibitego byinshi muri iki gikombe cy’Isi bingana na 11.
Muri rusange kandi Mbappé amaze gutsinda ibitego 20 mu gikombe cy’Isi aho arushwa 1 na Messi ufite byinshi.

U Bufaransa bwerekeje muri 1/2 cy'igikombe cy'Isi cya 2026

Mbappe yishimira igitego yatsinze

