Igikombe cy’Isi 2026: Lionel Messi yifashishije Algeria yandika amateka mashya

Imikino - 17/06/2026 3:37 AM
Share:

Umwanditsi:

Igikombe cy’Isi 2026: Lionel Messi yifashishije Algeria yandika amateka mashya

Lionel Messi yatsinze ikipe y’igihugu ya Algeria ihagarariye umugabane wa Afurika mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026 irimo irabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico ibitego bitatu wenyine ahita yandika amateka mashya.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu ni bwo hakomeje imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Saa Cyenda mu itsinda J kuri Geha Field at Arrowhead Stadium muri Amerika Argentine ifite igikombe cy’Isi giheruka yacakiranye na Algeria.

Byasabye Messi kugira ngo Argentine itsinze uyu mukino dore ko yayitsinze ibitego 3-0. Igitego cya mbere yagitsinze ku munota wa 17 ahawe umupira na Rodrigo De Paul, icya kabiri agitsinda ku munota wa 60, icya gatatu agitsinda ku munota wa 76 ahawe umupira na Nico Gonzalez.

Nyuma yo gutsinda iyi Hat-trick uyu mukinnyi w’imyaka 38 n’iminsi 357 yahise aba umukinnyi utsinze ibitego byinshi mu mateka y’Igikombe cy’Isi aho kuri ubu afite 16 anganya na Miroslav Klose.

Ni we mukinnyi wa mbere ukuze watsinze Hat-trick mu gikombe cy’Isi ndetse yahise afata agahigo kari gafitwe na Cristiano Ronaldo ko kuba umukinnyi watsinze mu bikombe by’Isi bitanu bitandukanye.

Kuri uyu mukino we wa 200 yarimo arakinira Argentine, ni ubwa mbere yari atsinze Hat-trick mu gikombe cy’Isi ndetse byahise bituma aba ari we mukinnyi ukuze utsindiye Argentine mu gikombe cy’Isi nyuma y’uko ari we wari wakoze amateka yo kuyitsindira igitego ku myaka micye. 

Kugeza ubu muri iri tsinda J, Argentine niyo yahise ifata umwanya wa mbere mu gihe bigitegerejwe ko Australia ikina na Jordan kuri uyu wa Gatatu saa Kumi n'ebyiri.

Imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026 irakomeza kuri uyu wa Gatatu aho mu itsinda K, Portugal iri bukine na Congo saa Moya z’umugoroba naho mu itsinda L u Bwongereza bukine na Croatia saa Yine z'ijoro ku isaha y'i Kigali.

Lionel Messi yanditse amateka mashya yo kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu gikombe cy'Isi aho afite 16 


Messi yafashije Argentine gutsinda Algeria ibitego 3-0


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...