Uyu mukino wa 1/2 wakinwe kuri uyu wa Kabiri saa Tatu z’ijoro kuri AT&AT Stadium.
Watangiye amakipe yombi afite amashagaga ariko Espagne iza gutangira kwiharira umupira yonyine.
Ku munota wa 16 Ousmane Dembele yahaye umupira mwiza Kylian Mbappé ndetse yashoboraga guteza ibibazo Espagne ariko ba myugariro ba Espagne baratabara.
Bidatinze ku munota wa 22 Espagne yahise ibona penariti ku ikosa Lucas Digne yakoreye Lamine Yamal amukubita umugeri.
Yahise iterwa na Mikel Oyarzabal ayishyira mu nshundura, igitego cya mbere kiba kirabonetse.
Ku munota wa 37, Espagne yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku mupira mwiza wari uhawe Fabian Luiz ariko arekuye ishoti rinyura impande y’izamu gato cyane.
U Bufaransa bwagerageje gushaka aho bumenera biranga, igice cya mbere kirangira Espagne iyoboye n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri, Espagne yaje ikomeza kurusha u Bufaransa, ku munota wa 58 ibona igitego cya kabiri gitsinzwe na Pedro Porro ku mupira yahawe na Dani Olmo.
U Bufaransa bwagerageje gukoresha abakinnyi babwo nka Mbappé bushaka ko nibura bwafungura amazamu gusa ba myugariro ba Espagne baba ibamba burundu.
Byarangiye Espagne itsinze ibitego 2-0 ihita yerekeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya 2026 aho izahura n’ikipe izava hagati ya Argentine n’u Bwongereza bafitanye umukino kuri uyu wa Gatatu.



Espagne yatsinze u Bufaransa yerekeza ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi cya 2026
