Ni mu mikino isoza itsinda H yakinwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu saa Munani. Kuri Estadio Akron Espagne yari yacakiranye na Uruguay yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo yizere gukomeza.
Amakipe yombi yatangiye ahuzaguruka afata umupira agahita awutakaza. Nyuma yaho Espagne niyo yatangiye kwiharira umupira ndetse ikagerageza kurema uburyo binyuze ku ruhande rwariho Lamine Yamal gusa ba myugariro ba Uruguay bakaba ibamba.
Uruguay yo yacungiraga ku kwirukankana imipira ibifiashijwemo n’abarimo Darwin Nunez warataga uburyo bwinshi cyane ageze imbere y’izamu.
Ku munota wa 24 rutahizamu Darwin Nunez yashoboraga gufungura amazamu ku mupira mwiza yari ahawe asigaranye n’umunyezamu gusa kuwushyira mu izamu biramunanira.
Ku munota wa 42 Espagne yaje gufungura amazamu ku mupira Marcos Llorente yari ahaye Alex Baena arekura ishoti ubundi umunyezamu wa Uruguay arikoraho ariko birangira rigiye mu nshundura.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ,Manuel Ugarte wa Uruguay yagize ikibazo cy’imvune asimburwa na Nicolas de la Cruz.
Mu gice cya kabiri Uruguay yaje ihita ikora impinduka mu kibuga umunyezamu sari wakoze amakosa ku gitego avamo hajyamo undi ubundi ikomeza gushaka uko yakishyura ariko ikibazo kigakomeza kuba kimwe cyo kutabyaza umusaruro uburyo yabonaga .
Kubona igitego cyo kwishyura ntabwo byigeze biyikundira ndetse ahubwo birangira inabonye ikarita y’umutuku yeretswe Agustin Canobbio ku munota wa nyuma w’umukino.
Umukino warangiye Espagne itsinze 1-0 ihita yerekeza mu mikino ya 1/16 iyoboye itsinda n’amanota 7. Mu w’undi mukino wo muri itsinda Cape Verde yanganyije na Arabia Saudite 0-0.
Kuba Espagne yatsinze Uruguay byahise bifasha Cape Verde kwandika amateka yo kurenga amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026 aho yasoreje ku mwanya wa kabiri n’amanota 3.
Cape Verde ntabwo yahabwaga amahirwe yo kwandika aya mateka dore ko ari ubwa mbere yari yitabiriye.
Iyi kipe y’igihugu irikumwe mu itsinda rimwe n’u Rwanda mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera hano hirya muri Kenya,Tanzania na Uganda.
Muri 1/16 Argentine izahura na Cape Verde.

Espagne yasezereye Uruguay mu gikombe cy'Isi



Ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba Cape Verde
