Ni mu mukino wo ku munsi wa kabiri w’Itsinda K wakinwe kuri uyu wa Kabiri saa Moya z’umugoroba kuri NRG Stadium muri Amerika.
Ikipe y’igihugu ya Portugal yatangiye umukino iri hejuru ndetse ku munota wa mbere Cristiano Ronaldo yashoboraga gufungura amazamu ku mupira mwiza yari ahinduriwe ariko kuwushyira mu izamu biranga, birangira umunyuzeho urarenga.
Nyuma y’igihe abakunzi be bategereje ko abaha ibyishimo uyu mukinnyi ubitse Ballon d’Or 5 ku munota wa 6 yahise afungura amazamu ku mupira mwiza yahawe na Joao Cancelo.
Nk'uko n’ubundi byari byitezwe, Uzbekistan yakomeje kurushwa, ku munota wa 17 Portugal ibona kufura iterwa na Nuno Mendes ayishyira mu izamu.
Nubwo Uzbekistan itageraga imbere y’izamu rya Portugal cyane ariko ku munota wa 29 yahageze ndetse inabona igitego cyari gitsinzwe na Azizjon Ganiev gusa kiza kwangwa kubera ikosa ryakorewe Joao Cancelo mbere yaho.
Ku munota wa 39 Cristiano Ronaldo yatsinze igitego cya kabiri cye muri uyu mukino ndetse cya gatatu cya Portugal ku mupira yahawe na Bruno Fernandes.
Ku wa 60 umunyezamu wa Uzbekistan, Abduvakhid Nematov yitsinze igitego cya Kane cya Portugal, ku wa 87 Rafael Leao wari winjiye mu kibuga asimbuye atsinda icya 5. Umukino warangiye Portugal inyagiye Uzbekistan ibitego 5-0.
Cristiano Ronaldo yahise yandika amateka atandukanye nyuma yo gutsinda ibi bitego bibiri.
Niwe mukinnyi wenyine watsinze ibitego 10 muri Euro no mu gikombe cy’Isi, niwe mukinnyi utsinze mu bikombe by’Isi 6 bitandukanye, kuri ubu ni we mukinnyi umaze gutsindira Portugal ibitego byinshi mu gikombe cy’Isi aho kuri ubu afite 10.
Ni we mukinnyi ukuze utsinze igitego kirenze kimwe mu gikombe cy’Isi ndetse ibi bitego bibiri yatsinze byahise bihagarika urugendo rw’Imikino 10 yari amaze adatsindira Portugal mu irushanwa rikomeye.

Cristiano Ronaldo yaciye agasuzuguro afasha Portugal kunyagira Uzbekistan

Cristiano Ronaldo na bagenzi be bishimira intsinzi


Cristiano Ronaldo watsinze ibitego bibiri wenyine yanditse amateka
