Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Mbere saa Moya z’umugoroba kuri NRG Stadium muri Amerika.
Brazil yatangiranye inyota y’igitego isatira cyane abarimo Matheus Cunha bagerageza uburyo nkaho yarekuriye ishoti mu murongo winjira mu rubuga rw’amahina ariko umunyezamu w’u Buyapani aratabara.
Ku munota wa 14 ikipe y’igihugu y’u Buyapani yabonye kufura yari iteretse ahantu heza ivuye ku ikosa ryari rikozwe na Casemiro dore yanariherewe ikarita y’umuhondo ariko itewe na Daichi Kamada umupira ushyirwa muri koroneri itagize icyo itanga.
Ku munota wa 29 u Buyapani bwafunguye amazamu ku gitego cya Kaishu Sano aho yarekuye ishoti rinyura impande y’ukuguru kwa Gabriel Magalhaes rijya mu nshundura.
Nyuma y’uko Brazil itsinzwe yahise itangira urugamba rwo kwishyura yongera gusatira cyane gusa ba myugariro b’Ubuyapani bakaba ibamba ubundi igice cya mbere kirangira bukiyoboye n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri Brazil yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Lucas Paqueta wari wavunitse hajyamo Endrick.
Ku munota wa 53 Brazil yarase igitego cyabazwe ku mupira wari ushyizweho umutwe na Casemiro ubundi umunyezamu,Suzuki na myugariro Tomiyasu awukuriramo ku murongo.
Cyari ikibazo cy’igihe gusa dore ko ku munota wa 56 n’ubundi Casemiro yahise yishyura akoresheje umutwe ku mupira yari ahawe na Gabriel Magalhaes.
Ku munota wa nyuma w’umukino wa 90+5 Gabriel Martinelli yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Bruno Guimaraes ubundi umukino urangira Brazil itsinze u Buyapani ibitego 2-1 ndetse ihita inayisezerera yerekeza muri 1/8 cy’igikombe cy’Isi cya 2026.

Casemiro yishimira igitego yatsinze

Brazil yari yagowe n'u Buyapani 


Gabriel Martinelli yishimira igitego yatsinze ku munota wa nyuma
