Uyu mupira mushya witwa "Final Trionda", wamuritswe kuri uyu wa Mbere na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino. Ukazakinishwa imikino ibiri ya 1/2, umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu ndetse n'umukino wa nyuma uzakinwa ku wa 19 Nyakanga 2026.
Nubwo imiterere yawo itigeze ihinduka cyane, Adidas yawuhaye isura nshya igaragaza ko irushanwa rigeze ku musozo. Amabara atatu yari asanzwe agaragara ku mupira wakoreshejwe kuva irushanwa ritangiye, ari yo umutuku, ubururu n'icyatsi, yasimbuwe n'amabara y'umukara n'izahabu.
Aya mabara mashya agaragaza igikombe cya FIFA, ndetse anashushanya urugendo rutoroshye amakipe yanyuzemo kugira ngo agere ku cyiciro cya nyuma. FIFA yavuze ko iyi shusho nshya igamije kugaragaza uburemere n'agaciro k'imikino ine ya nyuma ari yo izagena uzegukana igikombe cy'isi.
Uyu mupira uzatangira gukoreshwa mu mikino ya 1/2 iteganyijwe ku wa 14 no ku wa 15 Nyakanga, mbere yo kwifashishwa mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu ndetse no ku mukino wa nyuma uzasoza Igikombe cy'Isi cya 2026.
Bimaze kuba umuco ko Adidas ishyira hanze umupira ufite igishushanyo cyihariye kigenewe ibyiciro bya nyuma by'amarushanwa akomeye, mu rwego rwo guha ayo mikino umwihariko no gukomeza kwamamaza ikoranabuhanga rigezweho rikoreshwa mu gukora imipira y'umupira w'amaguru.
