Prince Edward Rukidi Kijanangoma yatangajwe nk’umusimbura wa Oyo ku wa 9 Nzeri 2026, nyuma y’uko abagize umuryango wa Babiito n’akanama kari gashinzwe igikorwa cyo gushaka umusimbura bamuhisemo. Itangazo ryasomewe muri Karuziika Palace, muri Fort Portal.
Icyakora, Komuntale yahise agaragaza ko atemeranya n’icyo cyemezo, avuga ko nyakwigendera Oyo yasize inyandiko y’irage igaragaza uwo yifuzaga ko amusimbura.
Komuntale yavuze ko irage rya musaza we ryo mu 2022 ryagaragazaga ko umuhungu we ari we wari ukwiye kuzungura ingoma. Yashimangiye ko mbere yo gufata icyemezo ku musimbura, iryo rage ryagombaga kubanza gusuzumwa no kubahirizwa.
Ati: “Musaza wanjye yasize inyandiko y’irage ivuga neza ko umuntu uzakurikiraho ari umuhungu we, akaba ari we muragwa w’ingoma.”
Komuntale kandi yanenze abagize umuryango wa Babiito bashinzwe gutoranya umusimbura, avuga ko itangazwa rya Edward Rukidi ryakozwe mbere y’uko ibiganiro ku irage birangira.
Yavuze ko mbere y’iryo tangazwa habaye inama yahuje abagize umuryango w’ibwami ndetse na Gen Henry Tumukunde, aho hasuzumwe ibikubiye mu irage rya Oyo.
Komuntale yavuze ko bari bateganyije kongera guhura n’abanyamategeko kugira ngo iryo rage risuzumwe neza mbere yo gufata icyemezo cya nyuma nk'uko bitangazwa na Pulse Uganda.
Ati: “Twari twateganyije guhura ejo n’abanyamategeko kugira ngo bongere gusuzuma irage mbere y’uko umusimbura atangazwa. Ibyabaye byadutunguye cyane, kuko ntitwari tuzi ko bigiye kuba.”
Komuntale yavuze ko nk’umwe mu bagize umuryango wa nyakwigendera, yumva afite inshingano zo kuvuga ku cyemezo cyatangajwe, ashimangira ko kitagomba gufatwa nk’icyemezo cya nyuma mu gihe hari impaka ku irage rya Oyo.
Yagize ati: “Amakuru yatangajwe ntabwo ari ukuri. Musaza wanjye ntiyigeze asiga ayo mabwiriza.”
Impaka zibaye mbere y’ishyingurwa rya Oyo
Komuntale kandi yagaragaje ko ababajwe n’uko impaka ku busimbure bw’ingoma zatangiye mu gihe Umwami Oyo atarashyingurwa, avuga ko ibi byambuye umuryango umwanya wo kumuririra no kumusezeraho mu mahoro.
Yasabye abaturage ba Tooro gutuza no kwirinda amacakubiri, ashimangira ko Oyo yari umuntu w’amahoro kandi ko umurage we ukwiye kubahwa.
Ati: “Ku bw’umuvandimwe wanjye ndetse n’urukundo rw’Imana, nimureke dukomeze amahoro n’ubumwe mu gihe tugikomeza gufata ibyemezo. Icyatangajwe uyu munsi si cyo cyemezo cya nyuma.”
Edward Rukidi Kijanangoma yatangajwe nk’umusimbura
Prince Edward Rukidi Kijanangoma, umunyamakuru akaba n’umusesenguzi w’amakuru wakoreraga Uganda Broadcasting Corporation (UBC) ndetse akaba yaranakoreye Televiziyo Rwanda, yatangajwe n’umuryango wa Babiito nk’umusimbura wa Oyo.
Raporo z’itangazamakuru muri Uganda zivuga ko akanama kagizwe n’abantu 21 ari ko kari gashinzwe gushaka umukandida ukwiye, kandi ko Kijanangoma yaje gutoranywa nyuma y’ibiganiro no kugenzura abakandida nk'uko bitangazwa na Monitor.
Icyemezo cyo kumugira umusimbura ariko cyahise kivamo impaka, cyane cyane nyuma y’uko umuryango wa Oyo ushimangiye ko hari umuragwa yasize ndetse ko irage rye rigomba kubanza gusuzumwa.
Ibi bivuze ko, nubwo Edward Rukidi Kijanangoma yamaze gutangazwa nk’umusimbura wa Oyo, hari impaka zikomeye zitararangira ku buryo ingoma ya Tooro ikwiye gusimburwamo, ndetse n’umuryango wa nyakwigendera ukaba usaba ko irage rye ryitabwaho mbere y’uko hafatwa icyemezo cya nyuma nk'uko bitangazwa na Reuters.

Prince Edward Rukidi Kijanangoma yatangajwe nk’Umwami mushya w’Ubwami bwa Tooro

Umwami Oyo wa Tooro yatanze mu minsi ishize
