Ubu butumwa bwatanzwe ku Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2026 ubwo aba banyamwuga bifatanyaga n’abatuye mu Karere ka Kicukiro mu
bikorwa bya Siporo Rusange, bizwi nka Car Free Day, bikorerwa mu Mujyi wa
Kigali kabiri mu kwezi.
Ni igikorwa cyahurije hamwe abantu
b’ingeri zitandukanye, aho bakoze imyitozo itandukanye irimo kugenda n’amaguru,
kwiruka, kunyonga igare, gukora aerobics, gymnastics n’indi mikino itandukanye igamije
gufasha abantu kugira ubuzima bwiza.
Muyoboke Alex, usanzwe azwi mu
bikorwa byo kureberera inyungu z’abahanzi no kubafasha mu rugendo rw’umuziki,
yibukije urubyiruko ko rukwiye kumva no gukurikiza inama rwigishwa n’inzego
z’Igihugu, cyane cyane izirebana no kubungabunga ubuzima.
Yagaragaje ko urubyiruko ari rwo
Rwanda rw’ejo, bityo ko kurinda ubuzima bwarwo no kwirinda ibiyobyabwenge ari
inshingano ikomeye. Muyoboke yagize ati: “Ibyo Leta itubwira ni we mubyeyi wacu
mukuru.”
Yashishikarije urubyiruko gufata
nk’iby’agaciro ubutumwa ruhabwa, aho kurangwa n’imyitwarire ishobora
kurwangiriza ubuzima cyangwa ikarubuza kugera ku ntego zarwo.
Bugingo Bonny, uzwi nka Junior Giti
mu gusobanura filime, na we yakanguriye urubyiruko kwirinda inzoga n’ibindi
biyobyabwenge, avuga ko umuntu ashobora kubaho neza kandi igihe kirekire
atabinywa.
Mu butumwa bwe, yibanze ku ngaruka
ibyo kunywa bishobora kugira ku mitekerereze no ku buzima bw’umuntu. Ati:
“Ibyuma bitera indwara, bituma umuntu atitekerezaho, Isi ikamusiga.”
Yashimangiye ko kwirinda inzoga
n’ibindi bishobora kwangiza ubuzima atari ibintu bituma umuntu abura umunezero,
ahubwo ko ari amahitamo ashobora kumufasha kubaho neza no gukomeza kugira
ubushobozi bwo gutekereza no gukora.
Umuhanzi Bruce Melodie na we
yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu kubaka Igihugu, asaba abakiri bato kurinda
ubuzima bwabo no kwirinda ibiyobyabwenge n’imigirire mibi.
Yavuze ko Igihugu gikeneye
urubyiruko rufite ubuzima buzira umuze ndetse n’ubushobozi bwo gutekereza neza,
kuko ari rwo ruzakomeza ibikorwa by’iterambere mu bihe biri imbere.
Bruce Melodie yagize ati: “Igihugu
kidukeneye turi bazima kandi dufite ubwenge kuko iyo bwayobye ntibuba bukiri
ubwenge.”
Ubutumwa bwe bwibanze ku kuba
urubyiruko rudakwiye kureba ibiyobyabwenge nk’ikintu gisanzwe cyangwa uburyo
bwo kwishimisha, kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima, ku mitekerereze no
ku hazaza h’umuntu.
Minisitiri wa Siporo, Mukazayire
Nelly, na we yibukije urubyiruko ko kubungabunga ubuzima bidakwiye
gutandukanywa no kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga z’ibyuma.
Yabigarutseho ubwo yifatanyaga
n’abaturage ba Kicukiro muri Siporo Rusange, igikorwa gituma abantu babona
umwanya wo gukora siporo no kuganira ku buryo bwo kurushaho kwita ku buzima.
Kuri uwo munsi, mu turere
dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali habaye Siporo Rusange ya Car Free Day, aho
abaturage basabwe kuva mu ngo bakitabira ibikorwa by’imyitozo ngororamubiri.
Usibye siporo, abitabiriye iki
gikorwa banahawe serivisi zo kwipimisha indwara zitandura ku buntu, ndetse
bahabwa inama zibafasha kumenya uko barushaho kwita ku buzima bwabo.
Ibi bikorwa byongeye kugaragaza ko
siporo atari uburyo bwo kwidagadura gusa, ahubwo ko ishobora kuba igice
cy’ingenzi mu kubungabunga ubuzima no gukumira indwara.
Ku rubyiruko by’umwihariko,
ubutumwa bwa Bruce Melodie, Muyoboke Alex na Junior Giti bwibutsa ko kugira ejo
hazaza heza bitangirira ku kwita ku buzima uyu munsi.
Ni urubyiruko ruzima, rufite
ubwenge kandi rwirinda ibyangiza ubuzima, Igihugu gikeneye kugira ngo rukomeze
kukiyobora no kukiteza imbere.

Bruce Melodie yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, avuga ko Igihugu gikeneye urubyiruko ruzima kandi rufite ubushobozi bwo gutekereza neza

Minisitiri wa Siporo, Mukazayire
Nelly yibukije urubyiruko ko kubungabunga ubuzima bidakwiye gutandukanywa no
kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga z’ibyuma

Kicukiro yakiriye Siporo Rusange
yahuje abaturage mu myitozo itandukanye igamije guteza imbere ubuzima
n’imibereho myiza
