Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye
kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2026 kuri Kigali Convention Center,
Ati: ”Kuri icyo kibazo tureke gusa kwibaza ibivugwa.
Abantu bavuga ibintu bashatse byose bitewe n’imitekerereze yabo cyangwa se uko
babyifuza. Ku bivugwa twongereho n’ibigaragara n'ibyo tubona biba. Hari ibyo
binyobwa bidafite ubuziranenge na gake ndetse bidafite ubuziranenge. Twakibaza
ariko ibi ni byo? Byica abantu? Byishe abantu? Igisubizo buri wese aragifite.
Byica abantu byishe abantu ndetse batagira umubare”.
Yakomeje agira ati: ”Ntabwo ari ukuvuga ngo hapfuye
abantu babiri gusa, uyu munsi ngo hapfuye umwe ejo hapfuye undi, oya. Barapfa ari
20, 30, 50 hari nubwo hapfuye abenda kugera ku 100 ku munsi umwe. Ugiye gushyira
hamwe abamaze gupfa ku mwaka urumva ukuntu bangana.
Mbere y’uko ngera kuri ibyo bindi, by’inganda n’abakozi, reka tubanze dusubize ikibazo cy’ubuzima bw'abo bantu. Turashaka inganda
n’abakozi bari buhitanwe n’ibiri bukorerwe muri izo nganda?.”
Perezida Kagame yavuze ko izi nzoga zica abantu atari
izikorerwa mu Rwanda gusa ndetse ko zibica no mu buryo butandukanye hari
izibica mu cyumweru hakaba hari n'abo zica nyuma y’umwaka.
Perezida Kagame yagarutse ku bayobozi b’ibigo
bishinzwe ubuziranenge batawe muri yombi agira ati:” Ni nayo mpamvu bariya
bayobozi bashinzwe imirimo itandukanye ireberera iby’ubuziranenge barimo
barakurikiranwa bafite ibyo babazwa. Nicyo bagiriyeho,izo nzego zigiriyeho
kureba ngo ibikorwa ibyo aribyo byose ntabwo byica abantu ahubwo nibifasha
ubuzima bw’abantu gutera imbere.
Bamwe muri abo rero ndibwira ko babifitemo uruhare
ndetse bashobora kuba bafite uruhare muri
izo nganda cyangwa se abafite izo nganda babahuma amaso bakareka ibintu
byabo bigahita bikajya kwica abantu”.
Yavuze ko atari izi nzoga gusa ahubwo hari n’ibindi
biyobyabwenge abantu baririmba Kandi birimo birica abantu.
Umukuru w’igihugu yashimangiye ko u Rwanda rutazareberera
Abanyarwanda ngo bapfe kubera kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge.
Ati:“Igihugu cyabaho kugira ngo kirebere abantu bacyo bapfa ntuvuge ngo kugira ngo hatazagira ubaza. Kuri iyo ntambara rero abanyumva cyangwa se n’ababirimo banyitege turaza guhangana nabo. Ibintu biraza kujya ku murongo uko bikwiye”.
Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rutazareberera Abanyarwanda ngo bapfe kubera kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge.
