Ibi Minisitiri
Utumatwishima yabigarutseho ubwo hasozwaga gahunda ya "RBA Hafi Yawe" mu Murenge wa
Gishari mu Karere ka Rwamagana, aho abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, Guverineri
w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu
rw’Itangazamakuru, Cléophas Barore, abanyamakuru ba Radio Rwanda n’abaturage
bahuriye mu gikorwa cyo kwegera abaturage no kuganira ku ngingo zitandukanye.
Mu butumwa bwe, Minisitiri Utumatwishima yashimangiye ko kuba hari ingamba zo kurwanya ibinyobwa bitemewe n’ibikozwe mu buryo butujuje ubuziranenge, bitagomba gufatwa nk’aho u Rwanda rwaciye ibinyobwa gakondo muri rusange.

Yagize
ati: “Igihugu cyacu nticyaciye urwagwa. Ntabwo twaciye ubushera, umutobe,
cyangwa ikigage. Icyo tudashaka ni ukubyenga nabi udakurikije uko umuco
wabikoraga.”
Ashimangira
kandi ko hari itandukaniro hagati y’ibinyobwa gakondo bifite umwanya mu muco
nyarwanda n’ibinyobwa bikozwe mu buryo butanoze cyangwa budakurikije
amabwiriza.
Yaasabye ko ibinyobwa gakondo bikomeza gukorwa mu buryo buboneye kandi
bwubahiriza umuco, mu gihe hagamijwe kurinda abaturage ibinyobwa bishobora
kubagiraho ingaruka.
Gahunda ya #RBAHafiYawe, igamije kwegereza abaturage ibiganiro bya Radio Rwanda, yatangiriye
mu Karere ka Bugesera, ikomereza mu Karere ka Ngoma na Kayonza, ikaba yasorejwe
i Gishari kuri uyu wa Gatandatu, ihuriza hamwe abaturage, abanyamakuru
n’abayobozi mu bikorwa byo kuganira no gusangira ibitekerezo.







