Igihugu cyacu nticyaciye urwagwa, ubushera, umutobe, cyangwa ikigage - Minisitiri Utumatwishima

Amakuru ku Rwanda - 27/09/2026 8:54 AM
Share:

Umwanditsi:

Igihugu cyacu nticyaciye urwagwa, ubushera, umutobe, cyangwa ikigage - Minisitiri Utumatwishima

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko u Rwanda rutigeze rubuza ibinyobwa gakondo birimo urwagwa, ubushera, umutobe n’ikigage, ahubwo ko icyakumiriwe ari ukubikora nabi no kudakurikiza amabwiriza yo kubyenga.

Ibi Minisitiri Utumatwishima yabigarutseho ubwo hasozwaga gahunda ya "RBA Hafi Yawe" mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, aho abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, Cléophas Barore, abanyamakuru ba Radio Rwanda n’abaturage bahuriye mu gikorwa cyo kwegera abaturage no kuganira ku ngingo zitandukanye.

Mu butumwa bwe, Minisitiri Utumatwishima yashimangiye ko kuba hari ingamba zo kurwanya ibinyobwa bitemewe n’ibikozwe mu buryo butujuje ubuziranenge, bitagomba gufatwa nk’aho u Rwanda rwaciye ibinyobwa gakondo muri rusange.


Yagize ati: “Igihugu cyacu nticyaciye urwagwa. Ntabwo twaciye ubushera, umutobe, cyangwa ikigage. Icyo tudashaka ni ukubyenga nabi udakurikije uko umuco wabikoraga.”

Ashimangira kandi ko hari itandukaniro hagati y’ibinyobwa gakondo bifite umwanya mu muco nyarwanda n’ibinyobwa bikozwe mu buryo butanoze cyangwa budakurikije amabwiriza.

Yaasabye ko ibinyobwa gakondo bikomeza gukorwa mu buryo buboneye kandi bwubahiriza umuco, mu gihe hagamijwe kurinda abaturage ibinyobwa bishobora kubagiraho ingaruka.

Gahunda ya #RBAHafiYawe, igamije kwegereza abaturage ibiganiro bya Radio Rwanda, yatangiriye mu Karere ka Bugesera, ikomereza mu Karere ka Ngoma na Kayonza, ikaba yasorejwe i Gishari kuri uyu wa Gatandatu, ihuriza hamwe abaturage, abanyamakuru n’abayobozi mu bikorwa byo kuganira no gusangira ibitekerezo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...