Iri siganwa riba ritegerejwe n’abatari bacye hirya no hino mu gihugu rizaba kuva tariki ya 22 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2026.
Tour du Rwanda ya 2026 izaba ari iya 18 kuva igizwe mpuzamahanga, ikandikwa mu mpapuro z'impuzamashyirahamwe y'umukino w'amagare ku Isi, UCI.
Ni mu gihe muri rusange ho izaba ari iya 29 kuva itangiye gukinwa mu 1988 dore ko hari aho itakinwe. Iri siganwa ry’umwaka utaha rizakinwa nyuma y’uko u Rwanda rwakiriye shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025.
Tour du Rwanda y’uyu mwaka yegukanwe n’ Umufaransa Fabien Doubey ukinira TotalEnergies.
Tour du Rwanda 2026 izaba kuva tariki ya 22 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe