Ntabwo ari ibitego byiza gusa cyangwa ibikombe byegukanwa bitazibagirana ahubwo hari n’ibindi bihe
byatumye abantu bacika ururondogoro, abandi bararakara, abandi bakaba batazabyibagirwa.
Mu gihe igikombe cy’Isi cya 2026 kibura iminsi
8 dore bimwe mu bihe bitazibagirana mu
mateka y’iri rushanwa:
10. Igikombe cy’Isi kigeze kwibwa
Mu mwaka wa 1966, amezi make mbere y’uko Igikombe
cy’Isi gitangira mu Bwongereza, igikombe cya Jules Rimet cyari cyashyizwe
ahagaragara kugira ngo abaturage bakibone.
Icyatangaje benshi ni uko cyaje kwibwa
n’abataramenyekanye. Polisi n’abashinzwe umutekano baragishatse ariko barakibura.
Nyuma y’iminsi mike, imbwa yitwaga Pickles ni yo
yaje kugisanga gipfunyitse mu mpapuro munsi y’uruzitiro rw’urugo rumwe i
Londres. Uwo munsi Pickles yahise iba icyamamare ku rwego rw’Isi.
9. Rivaldo yakinnye ikinamico yasize umukinnyi ahawe
ikarita y’umutuku
Mu Gikombe cy’Isi cya 2002 ubwo Brazil yari
ihanganye na Turikiya mu minota ya nyuma y’umukino, Hakan Unsal yakubise
umupira ugana kuri Rivaldo. Umupira wamukoze ku kuguru ariko uyu munya-Brazil
ahita yikubita hasi afashe mu maso, ataka nk’uwakubiswe bikomeye.
Umusifuzi yahise aha Unsal ikarita ya kabiri y’umuhondo ndetse ava mu kibuga. Nyuma amashusho yaje kugaragaza ko Rivaldo yari yakinnye ikinamico ikomeye, bituma FIFA imuca amande.

8. Umukinnyi yahawe amakarita abiri y’umuhondo ariko
akomeza gukina
Mu Gikombe cy’Isi cya 2006, Josip Simunic wa Croatia
yanditse amateka adasanzwe.
Byatumye Simunic akomeza gukina nk’aho nta cyabaye.
Nyuma y’umukino, ni bwo Poll yongeye kumuha indi karita y’umuhondo mbere yo
kumwereka umutuku.
7. Suarez aruma mugenzi we hagati mu mukino
Luis Suarez ni umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho,
ariko kandi ni umwe mu bakoze ibintu bitangaje kurusha abandi.
Chiellini yahise yerekana ibimenyetso by’aho yari
yarumwe, mu gihe Suarez yitwaraga nk’aho nta cyabaye.
6. Ronaldo yongewe ku rutonde rw’abakinnyi babanza
mu kibuga kuri finali yo mu 1998
Mbere y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya 1998, urutonde rwa Brazil rwari
rwashyizwe hanze ntabwo rwarimo Ronaldo wari umukinnyi wari uhanzwe amaso kurusha
abandi ku Isi.
Hashize iminota mike hasohotse urundi rutonde rugaragaza ko ari mu bakinnyi
11 babanza mu kibuga.
Nyuma byaje kumenyekana ko yari yagize ikibazo
gikomeye cy’ubuzima mbere gato y’umukino. Nubwo yakinnye, ntiyari ameze neza
maze Brazil itsindwa n’u Bufaransa ibitego 3-0.
5. Suarez akiza Uruguay akoresheje ikiganza
Mu mwaka wa 2010, Ghana yari isigaje amasegonda make
ngo ibe igihugu cya mbere cya Afurika kigeze muri 1/2 cy’Igikombe cy’Isi.
Yahise ahabwa ikarita itukura ariko penaliti
yakurikiyeho Asamoah Gyan arayihusha. Uruguay yaje gutsinda kuri penaliti
ikomeza mu kindi cyiciro.
4. Schumacher yasize Battiston hagati y’urupfu
n’ubuzima
Mu mukino wahuje u Bufaransa n’u Budage mu 1982,
umunyezamu Toni Schumacher yagonze Patrick Battiston mu buryo bwateye benshi
ubwoba.
Igitangaje ni uko umusifuzi atatanze ikarita n’imwe.
3. Brazil itsindirwa iwayo ibitego 7-1
Ku wa 8 Nyakanga 2014, Isi yose yabonye ibintu byasaga n’inzozi mbi ku Banya-Brazil.
2. Maradona atsindisha ukuboko
Mu Gikombe cy’Isi cya 1986, Diego Maradona yatsinze
u Bwongereza igitego akoresheje ikiganza.
Niba hari igikorwa kimwe kitazigera gisibangana mu
mateka y’Igikombe cy’Isi, ni umutwe Zinedine Zidane yakubise Marco Materazzi.
Abarebaga uyu mukino babanje kutumva impamvu
Zidane Zidane ahawe umutuku gusa
amashusho yasubiwemo yerekanye uburyo yahindukiye agahita akubita umutwe Materazzi mu gatuza.
Byavugwaga ko Materazzi yari yavuze amagambo
asesereza umuryango wa Zidane, ibintu byatumye uyu mufaransa arakara cyane.

Umutwe Zidane yakubise Materazzi ni kimwe mu bitazibagirana mu mateka y'Igikombe cy'Isi
