Rick Ross yagize ati: “Ndabikunda cyane. Abumva neza umuziki nyakuri barabizi. Byari byaratinze kugerwaho.” Mu kiganiro yagiranye na Lamide Akintobi muri Miami, Rick Ross yavuze ko intsinzi ya Afrobeats yo muri iki gihe ishingiye ku batangiye iyi njyana mu myaka yashize.
Yagarutse cyane kuri Fela Kuti, avuga ko ari we washyizeho umusingi w’iyi njyana. Yagize ati: “Iyo uvuze Afrobeats, uba uvuze Fela Kuti. Iyi njyana ifite imizi ya kera cyane.”
Yanagereranyije uruhare rwa Fela Kuti ku muziki wa Afurika n’urwa James Brown ku muziki wa Hip Hop, asobanura ko byinshi ku bijyanye na Hip Hop byakomotse ku bikorwa bye.
Uyu mugabo w'umunyamerika yongeyeho ati: “Byari ubuhanga budasanzwe kuva kera. Ubu ndacyari kubyishimira, kandi numva ari intangiriro gusa.
Mbere y’uko ubufatanye hagati y’abahanzi bo ku migabane itandukanye buba ibintu bisanzwe, Rick Ross yari yaratangiye gukorana n’abahanzi ba Afurika. Yibukije uko yakoranye na P-Square mu ndirimbo “Beautiful Onyinye (Remix)” mu 2012.
Yavuze ko muri icyo gihe yabonye impano n’icyerekezo cy’abo bahanzi, nubwo icyo gihe batari ibyamamaye cyane. Ati: “Bari bakiri bato ariko bari bafite impano idasanzwe. Nabonye icyerekezo cyabo mbere y’uko isi ibimenya.”
Yanavuze ko ibiganiro yagiranaga na Akon byamufashije kurushaho gusobanukirwa no gukunda umuziki wa Afurika.
Mu myaka yakurikiyeho, yakomeje gukorana n’abahanzi batandukanye barimo Yemi Alade, amushimira cyane imbaraga n’uburyo yitwara ku rubyiniro.
Yagize ati: “Ari gukora ibintu bikomeye cyane! Afite uburyo bwihariye n’imbaraga zidasanzwe. Uyu muziki ushobora gukura ukagera kure cyane, kuko nta mupaka ugira.”
Yakorananye kandi n’abandi bahanzi barimo Wale na Stonebwoy, akomeza kwagura ubufatanye bwe n’Afurika.
Nk'uko tubicyesha CNN, Rick Ross yatangaje ko ari gukora album nshya izahuza abahanzi n’abatunganya indirimbo bo muri Afurika, binyuze muri label ye ya Maybach Music Group.
Yagize ati: “Hari abahanzi benshi, abakomeye n’abato, tumaze igihe kirenga umwaka dukorana kuri uyu mushinga. Mu mezi ari imbere, hari ibintu bikomeye bigiye gusohoka.”
Yanagaragaje inzozi ze zo gukora indirimbo ihuza ibyamamare bikomeye byo mu bihe bitandukanye, avuga amazina nka Bob Marley, Fela Kuti na Burna Boy. Yanashimiye cyane Burna Boy, avuga ko ari ku rwego rwo hejuru kandi afite ejo hazaza heza.
Afurika: amahirwe arenze umuziki
Uretse umuziki, Rick Ross agaragaza ko Afurika ari umugabane ufite amahirwe menshi mu ishoramari. Mu ruzinduko aheruka kugirira muri Zimbabwe, yakiriwe nk’intwari, anagaragaza ko yifuza kuhagura imitungo. Yagaragaje ko Afurika ari ahantu heza ho gushora imari no kubaka ubufatanye burambye.
Rick Ross yavuze ko mu rugendo rwe muri Afurika y’Epfo mu 2025, aho yaririmbye mu iserukiramuco rikomeye i Durban, yabonye urukundo rudasanzwe rw’abafana.
Ati: “Nabonye ubwiza bw’aho twari tugiye. Ku munsi wakurikiyeho nakoze igitaramo gikomeye cyane. Numvise urukundo n’imbaraga by’abantu.”
Kuri we, Afurika si igihe cy’akanya gato, ahubwo ni urugendo rukomeje kwiyongera. Yasoje agira ati: “Afurika ni ahantu heza cyane kandi iracyatangira gusa. Isi iri kugerageza gufata injyana yari isanzwe ihari kuva kera.”

