Uyu
mukinnyi wa filime ukunzwe cyane muri filime y’uruhererekane Papa Sava,
yatangaje ko ari mu myiteguro yo gutangira gufata amashusho ya filime ye irangira,
igikorwa ateganya gutangira mu kwezi kwa Werurwe 2026.
Mu
kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Digidigi yemeje ko uyu mushinga ari
umwe mu migambi ikomeye afite muri 2026, kandi ko amaze kubona abaterankunga
bazamuherekeza muri uru rugendo rutoroshye ariko rufite icyerekezo.
Yasobanuye
ati "Ngiye gukorana n'abanya-Canada mu mushinga wanjye wa filime irangira nk'uko
Gratien 'Papa Sava' afatanyije na Zacu Tv n'abandi bafatanyabikorwa bakoze filime
'What Day'. Ngiye gukora filime irangira, nzatangira gukora guhera mu kwezi kwa
Gatatu (Werurwe) ni filime mpuzamahanga. Ni filime yanjye izaterwa inkunga na
Televiziyo y'abanya-Canada binyuze mu mushinga wa VS Africa."
Yavuze
ko azatangira gufata amashusho y’iyi filime mu kwezi kwa Gatatu (Werurwe),
kandi ko azashyira imbere kurangiza iyi filime ndetse no kuyimurikira abakunzi
be.
Digidigi
yanagarutse ku mpamvu amaze igihe atagaragara cyane muri filime zitambuka kuri
YouTube, asobanura ko bitari ugusubira inyuma, ahubwo byari igihe cyo gutegura
umushinga ufite uburemere.
Yavuze
agaragaza ko uyu mushinga umusigiye icyizere n’akanyamuneza. Ati “Rero,
ndanezerewe kuba ibintu byacu birimo kugenda bitera imbere. Ni ibintu
bidasanzwe,”
Uretse
filime irangira ateganya gukora, Digidigi yanagarutse ku kindi gikorwa yakoze
muri 2025, filime ngufi yitwa Un Safe, ifite ubutumwa bwo gushishikariza abantu
kwirinda Virusi itera Sida no gukoresha neza agakingirizo.
Ati
“Ni filime ngufi, mpuzamahanga, yamaze kubona igikombe. Ubu igiye gutangira no
gutambuka hirya no hino,”
Ibi
byose bigaragaza ko Digidigi atari gukina gusa ku byo asanzwe azwiho, ahubwo
ari kwiyubaka mu buryo burambye, ahuza ubuhanga, ubufatanye mpuzamahanga
n’icyerekezo kirenze ibyo yakoraga mbere.
Mu gihe Cinema nyarwanda ikomeje kwaguka no kwiyubaka, Digidigi yiyongeraho nk’umwe mu bakinnyi bari kwiyemeza gutera intambwe nini, bakava ku rwego rwo gukina gusa, bakinjira mu mateka ya filime irangira ifite uburemere n’icyerekezo mpuzamahanga.

Mu
ijoro ryo kumurika What a Day, Digidigi yahishuye ko amaze kubona
abaterankunga, anatangaza ko filime ye irangira izatangira gufatwa amashusho muri Werurwe 2026
Nyuma
y’igihe atagaragara cyane muri filime za YouTube, Digidigi asobanura ko yari mu
myiteguro y’umushinga we ukomeye wa filime irangira, ateganya kumurika no
gusohora muri 2026
