Igihe cyari iki! Digidigi yateguje filime ye irangira –VIDEO

Imyidagaduro - 31/01/2026 9:54 AM
Share:

Umwanditsi:

Igihe cyari iki! Digidigi yateguje filime ye irangira –VIDEO

Mu gihe benshi bari bateraniye muri Mundi Center mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 30 Mutarama 2026, mu kumurika filime ‘What a Day’ ya Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava, hari undi mukinnyi wa filime wari uri kwandika paji nshya mu mateka ye; Regero Norbert wamamaye nka Digidigi.

Uyu mukinnyi wa filime ukunzwe cyane muri filime y’uruhererekane Papa Sava, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gutangira gufata amashusho ya filime ye irangira, igikorwa ateganya gutangira mu kwezi kwa Werurwe 2026.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Digidigi yemeje ko uyu mushinga ari umwe mu migambi ikomeye afite muri 2026, kandi ko amaze kubona abaterankunga bazamuherekeza muri uru rugendo rutoroshye ariko rufite icyerekezo.

Yasobanuye ati "Ngiye gukorana n'abanya-Canada mu mushinga wanjye wa filime irangira nk'uko Gratien 'Papa Sava' afatanyije na Zacu Tv n'abandi bafatanyabikorwa bakoze filime 'What Day'. Ngiye gukora filime irangira, nzatangira gukora guhera mu kwezi kwa Gatatu (Werurwe) ni filime mpuzamahanga. Ni filime yanjye izaterwa inkunga na Televiziyo y'abanya-Canada binyuze mu mushinga wa VS Africa."

Yavuze ko azatangira gufata amashusho y’iyi filime mu kwezi kwa Gatatu (Werurwe), kandi ko azashyira imbere kurangiza iyi filime ndetse no kuyimurikira abakunzi be.

Digidigi yanagarutse ku mpamvu amaze igihe atagaragara cyane muri filime zitambuka kuri YouTube, asobanura ko bitari ugusubira inyuma, ahubwo byari igihe cyo gutegura umushinga ufite uburemere.

Yavuze agaragaza ko uyu mushinga umusigiye icyizere n’akanyamuneza. Ati “Rero, ndanezerewe kuba ibintu byacu birimo kugenda bitera imbere. Ni ibintu bidasanzwe,”

Uretse filime irangira ateganya gukora, Digidigi yanagarutse ku kindi gikorwa yakoze muri 2025, filime ngufi yitwa Un Safe, ifite ubutumwa bwo gushishikariza abantu kwirinda Virusi itera Sida no gukoresha neza agakingirizo.

Ati “Ni filime ngufi, mpuzamahanga, yamaze kubona igikombe. Ubu igiye gutangira no gutambuka hirya no hino,”

Ibi byose bigaragaza ko Digidigi atari gukina gusa ku byo asanzwe azwiho, ahubwo ari kwiyubaka mu buryo burambye, ahuza ubuhanga, ubufatanye mpuzamahanga n’icyerekezo kirenze ibyo yakoraga mbere.

Mu gihe Cinema nyarwanda ikomeje kwaguka no kwiyubaka, Digidigi yiyongeraho nk’umwe mu bakinnyi bari kwiyemeza gutera intambwe nini, bakava ku rwego rwo gukina gusa, bakinjira mu mateka ya filime irangira ifite uburemere n’icyerekezo mpuzamahanga.


Mu ijoro ryo kumurika What a Day, Digidigi yahishuye ko amaze kubona abaterankunga, anatangaza ko filime ye irangira izatangira gufatwa amashusho muri Werurwe 2026 

Nyuma y’igihe atagaragara cyane muri filime za YouTube, Digidigi asobanura ko yari mu myiteguro y’umushinga we ukomeye wa filime irangira, ateganya kumurika no gusohora muri 2026

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ‘DIGIDIGI’


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...