Igihangange muri filimi Mouss Diouf yitabye Imana.

Hanze - 07/07/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Igihangange muri filimi Mouss Diouf yitabye Imana.

Umunyasenegali Mouss Diouf yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu rishyira kuwa gatandatu, akaba atabarutse afite imyaka 47 y’amavuko. 

R.I.P

Nyakwigendera.

Mouss Diouf wo mu gihugu cya Senegal yamenyekanye cyane muri filimi yitwa  Julie Lescaut. Mu minsi yashize uyu mukinnyi yakoze impanuka ebyiri zamuteye ikibazo gikomeye ku dutsi duto two mu bwonko kugeza ubwo yavuyemo umwuka mu ijoro ryakeye. 

Hari hashize imyaka itatu nyakwigendera abana n’iyi ndwara yari yaramuzonze dore ko yakoze impanuka mu mwaka wa 2009 ari nabwo ikibazo cyatangiye kuba ingumi. Mouss Diouf atabarutse ari umwe mu bakinnyi bakomeye ku mugabane w’Africa. Uyu mugabo yavukiye mu mujyi wa Dakar akaba yaratangiye kwigaragaza ari umukinnyi mu mukino wa Boxing(iteramakofe), nyuma yaho yaje kwinjira muri sinema ndetse biranamuhira kuko yabaye icyamamare ku isi kubera iriya filimi Julie Lescaut. 

Mu mwaka w’1987, Mouss Diouf  yakinnye muri film Lévy et Goliath  ya Gérard Oury muri 1991 yigaragaza muri filimi Toubab Bi et On peut toujours rêver ya Pierre Richard.

Uyu mugabo yari azwiho ubuhanga mu mikinire ye ndetse no kwitwara neza nk’umukinnyi nyawe bitewe na role aba yahawe muri filimi. Mouss Diouf azwi kandi mu bwoko bw’amakinamico yitwa One Man Show aho umukinnyi umwe akina ikinamico cyangwa cinema nta wundi bafatanyije kandi ibikorwa byose akabishobora. Mu rwanda bikorwa n’umusore bita Gasumuni(Atome). Muri 2008 ,Mouss Diouf yanditse one man show ye yakunzwe, akaba yarayise (Avant, quand j'étais noir puis Naturellement humain en 2008).

Ku itariki ya 23/4/2009 nibwo nyakwigendera yakoze impanuka ari kuri scene arimo akina ahitwa Théâtre du Gymnase mu Bufaransa. Akimara gukubita hasi umutwe akagira ikibazo gikomeye yahise ajyanwa mu bitaro bya Lariboisière kugira ngo avurwe. Nyuma y’amezi make,nyakwgendera yakoze indi mpanuka arimo akina bihita bimujyana muri coma kubera ikibazo yari yaragize bwa mbere.

Source : News de star

Munyengabe Murungi Sabin.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...