Abakunzi ba muzika ya reggae n’abakunzi b’umuziki muri rusange, bari mu gahinda kubera urupfu rw’muririmbyi akaba n’umu Dj, Ranking Trevor ukomoka mu gihugu cya Jamaica, wasezeye ku isi y’abazima kuri uyu wa Kabili tariki 7 kanama azize impanuka.
Ranking Trevor yitabye imana afite imyaka ishidikanwaho kuko hari abavugwa ko yari afite imyaka 60 hakaba n'zindi raporo zitangaza ko yari afite imyaka 53 nk'uko bitangazwa n'urubuga rwa billboard.com.
Uyu mugabo wari uzwiho gukunda umuziki wa reggae anawuteza imbere, yitabye Imana azize impanuka yo mu muhanda aho imodoka yamugonze ari kuri Moto ataha iwe agahita yitaba Imana.
Ranking Trevor yamenyakanye cyane kubera ibikorwa bye muri Label yitwa Channel One yazamuye abahanzi benshi bo muri Jamaica kuva mu myaka ya za 75.
Nyuma y’imyaka 30 ari mu muziki, mu mwaka wa 2008, yakoze igitaramo muri Reta zunze ubumwe za Amerika aho yashakaga guhuza abahanzi b’injyana ya Reggae igitaramo cyahise kinaba ngarukamwaka ubu kibera i Brooklyn.
Reba imwe mu ndirimbo za Nyakwigendera ranking hano:
Imana imuhe irushuko ridashira!
Jean Paul IBAMBE.
