Abamotari bavuga ko mbere bashoboraga kurangiza umunsi bafite inyungu ishimishije, ariko ubu igice kinini cy'amafaranga binjiza kigendera mu kugura lisansi no kwishyura ibindi bikenerwa kugira ngo moto ikomeze gukora.
Bavuga ko iyo babaze amafaranga yose bakoresheje, usanga inyungu isigaye ari nto, ari na byo bituma bamwe bafata icyemezo cyo gusubira mu mirimo y'ubwubatsi cyangwa indi myuga ibaha amafaranga afatika kurushaho.
Umwe mu bamotari witwa Nsengimana Ismael yabwiye InyaRwanda ko mbere yari umufundi mbere yo kugura moto. Asobanura ko igihe yayiguraga, ibiciro bya lisansi bitari byarazamuka ku rwego biriho ubu, ariko uko byagiye byiyongera, inyungu yakuraga mu gutwara abagenzi yaragabanutse ku buryo rimwe na rimwe ahitamo guparika moto akajya gukora ubufundi iyo abonye akazi.
Yagize ati: "Mbere nari umufundi, nyuma ngura moto kuko byagaragaraga ko ari akazi kabyara inyungu. Ariko ubu lisansi yarahenze ku buryo gutwara moto bitakinyungura. Iyo mbonye akazi k'ubufundi ndaparika moto nkajya kugakora, kuko ubuzima bwo mu mujyi buragoye.
Iyo ngiye mu gifundi nkatahana ibihumbi 10 cyangwa 12, bindutira kwirirwa nsiragira na moto kandi ntacyo ntahana, kuko amafaranga yose ashirira muri lisansi no kuyikoresha. Nibikomeza gutya, nzanayigurisha."
Undi mumotari witwa Gakuri Gaspard yavuze ko aho ibintu bigeze atakishingikiriza gusa ku gutwara abagenzi, kuko amafaranga abikuramo atakimufasha gutunga umuryango. Avuga ko iyo abonye akazi k'ubwubatsi, kuko yabukoraga na mbere, ahitamo guparika moto akajya kugakora kugira ngo abone umubyizi ufatika.
Yagize ati: "Ubu gutwara moto byonyine nta cyo bikimfashije. Iyo mbonye umubyizi wo kubaka ndagenda nkawukora, kuko mfite umuryango ngomba kwitaho. Amafaranga ndi kubona muri iyi minsi nta cyo amfasha. Ntidushobora gukomeza kwishingikiriza kuri moto gusa kandi lisansi ikomeje guhenda."
Hari n'abandi bamotari bavuga ko nibaramuka bakomeje guhura n'ingaruka z'izamuka ry'ibiciro bya lisansi, bazahitamo kuva mu mwuga wo gutwara abagenzi bakayoboka indi mirimo ibinjiriza amafaranga aruta ayo bakura kuri moto.
Bizimungu Alpha yagize ati: "Niba lisansi ikomeje kuzamuka gutya, nanjye nzashaka undi murimo. Ntabwo wakomeza gukora iminsi yose amafaranga agashirira muri lisansi. Ubuse nakwizigama nte? Nazagura imyenda nte?"
Mu gihe mu Rwanda hirya no hino abatwara ibinyabiziga, abaturage n'abacuruzi bamaze igihe bahanganye n'ubuzima buhenze, ahanini bitewe n'izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli birimo lisansi, mazutu na gaz yo gutekesha, benshi bakomeje gutegereza igisubizo kirambye.
Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, aherutse gutangaza ko u Rwanda ruzakira ubwato bwa mbere bw'ibikomoka kuri peteroli bingana na toni ibihumbi 40 mu mpera za Nyakanga 2026, bukazaba bugeze ku cyambu cya Tanga muri Tanzania.
Yabigarutseho ku wa 9 Kamena 2026 ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma byo kongera ubushobozi bw'u Rwanda mu kubungabunga ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage, hibandwa ku guhangana n'ibibazo bikomoka imbere mu gihugu n'ibiturutse hanze yacyo.
Dr. Nsengiyumva yavuze ko, binyuze mu bufatanye n'ibihugu bicukura bikanatunganya ibikomoka kuri peteroli ndetse n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu (RNEC), horohejwe uburyo bwo gutumiza ibikomoka kuri peteroli.
Yagize ati: "Kugira ngo ubucuruzi bwo gutumiza ibikomoka kuri peteroli mu mahanga bworohe kandi igiciro cyabyo kigabanyuke ku buryo burambye, Guverinoma yashyizeho gahunda yo gutumiriza hamwe ibikomoka kuri peteroli bitunganyijwe binyuze mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu (RNEC). Ibi bikorwa ku bufatanye n'ibihugu bicukura peteroli bikanayitunganya."
Yakomeje agira ati: "Nababwira ko ubwato bwa mbere bupakiye toni ibihumbi 40 buteganyijwe kugera ku cyambu cya Tanga muri Tanzania mu mpera za Nyakanga 2026, kandi buri kwezi tuzajya twakira ubwato. Ibi bizadufasha kugira ibiciro biri hasi kandi bidahindagurika mu gihe kirekire."
Mu gihe abamotari bamwe bavuga ko izamuka ry'ibiciro bya lisansi ryatumye bahindura imirimo, ikibazo cy'ibiciro by'ingufu gikomeje kuba kimwe mu bibazo byugarije imibereho y'abaturage.
Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko muri Kamena 2026 ibiciro by'ubwikorezi byari byiyongereyeho 26% ugereranyije n'umwaka wabanje, naho ibiciro by'ingufu bikazamuka ku rugero rwa 44.8%.
Mu gihe Guverinoma ikomeje gushaka uburyo bwo koroshya itumizwa ry'ibikomoka kuri peteroli, abamotari n'Abanyarwanda muri rusange baracyategereje ko izo ngamba zizagira impinduka zifatika ku buzima bwabo bwa buri munsi.
