Dennis Koula n'umugore we Merna, bari abantu bakundana bihebuje bapfira umunsi umwe. Bari mu kiruhuko
cy'izabukuru mu gace gakize nyaburanga ka La Crosse i Wisconsin aho umugore yigishaga nk’umwarimu. Tariki
ya 24 Gicurasi 2010, umuhungu wabo Eric Kaula yakiriye telefoni ku ishuri ryaho aho nyina yakoraga
ari umwari w’umuterakiraka bamusaba kumenya impamvu umubyeyi we atageze ku kazi.

Nyina ntabwo yari
yagiye kwigisha uwo munsi, bamuhamagaye kuri Telefone basanga ntayiriho, ni bwo
ikigo cy’ishuri cyafashe umwanzuro wo guhamagara umuhungu wabo ngo bamubaze
amakuru, bahamagaye Eric ku murongo wa Telefone ngo ajye kureba ikibazo Nyina
yagize cyatumye ataza kwigisha.
Eric ahamagarwa ntiyari
mu rugo, yahise ataha ageze mu rugo asanga Nyina aryamye mu kigendezi cy’amaraso
yapfuye ku ruhande abona na Se yitabye Imana arashwe. Eric yahise ahamagara Polisi atabaza n’imbangukiragutabara (Ambulance). Polisi yaraje itangira
iperereza ku waba wishe Dennis n’umugore we icyarimwe ntagire ikindi kintu
yangiza mu nzu.
Iperereza ryagaragaje
ko nta muntu wavuye hanze ngo yice aba bombi, ahubwo umuhungu wabo Eric Koula
niwe wafashe icyemezo cyo kwica ababyeyi be arajijisha ngo akunde abone
imitungo izahura igihombo n’umwenda yari arimo abona umwanzuro n'uko ababyeyi be
yabica akazungura imitungo yose.

Eric Koula yafunzwe ubuziraherezo, burundu
Eric yabanje kurasa Se,
Dennis, nyina nawe ahita amusaba ko yamukura ku isi atababara, nawe amunyuzamo
urusasu birangira gutyo. Eric yaje gukatirwa icyaha cya burundu afungwa
ubuziraherezo nk’umuntu wishe abantu babiri byongeye ababyeyi be.
