Igice cya II: Dennis na Merna bari ku rutonde rw’abakundana (Couple) bapfiriye umunsi umwe bari bantu ki?-AMAFOTO

Urukundo - 25/05/2021 7:04 AM
Share:

Umwanditsi:

 Igice cya II: Dennis na Merna bari ku rutonde rw’abakundana (Couple) bapfiriye umunsi umwe bari bantu ki?-AMAFOTO

Hashize iminsi mike, tubagejejeho igice cya Mbere cy’abantu bakundanye bagapfira umunsi umwe, aho umwe yangaga gusiga undi mu kababaro, tuje mu gice cya kabari ku nkuru ya Dennis Koula n'umugore we Merna Koula bapfiriye umunsi umwe.

Dennis Koula n'umugore we Merna, bari abantu bakundana bihebuje bapfira umunsi umwe. Bari mu kiruhuko cy'izabukuru mu gace gakize nyaburanga ka La Crosse i Wisconsin aho umugore yigishaga nk’umwarimu. Tariki ya 24 Gicurasi 2010, umuhungu wabo Eric Kaula yakiriye telefoni ku ishuri ryaho aho nyina yakoraga ari umwari w’umuterakiraka bamusaba kumenya impamvu umubyeyi we atageze ku kazi.


Nyina ntabwo yari yagiye kwigisha uwo munsi, bamuhamagaye kuri Telefone basanga ntayiriho, ni bwo ikigo cy’ishuri cyafashe umwanzuro wo guhamagara umuhungu wabo ngo bamubaze amakuru, bahamagaye Eric ku murongo wa Telefone ngo ajye kureba ikibazo Nyina yagize cyatumye ataza kwigisha.

Eric ahamagarwa ntiyari mu rugo, yahise ataha ageze mu rugo asanga Nyina aryamye mu kigendezi cy’amaraso yapfuye ku ruhande abona na Se yitabye Imana arashwe. Eric yahise ahamagara Polisi atabaza n’imbangukiragutabara (Ambulance). Polisi yaraje itangira iperereza ku waba wishe Dennis n’umugore we icyarimwe ntagire ikindi kintu yangiza mu nzu.


Iperereza ryagaragaje ko nta muntu wavuye hanze ngo yice aba bombi, ahubwo umuhungu wabo Eric Koula niwe wafashe icyemezo cyo kwica ababyeyi be arajijisha ngo akunde abone imitungo izahura igihombo n’umwenda yari arimo abona umwanzuro n'uko ababyeyi be yabica akazungura imitungo yose.


Eric Koula yafunzwe ubuziraherezo, burundu

Eric yabanje kurasa Se, Dennis, nyina nawe ahita amusaba ko yamukura ku isi atababara, nawe amunyuzamo urusasu birangira gutyo. Eric yaje gukatirwa icyaha cya burundu afungwa ubuziraherezo nk’umuntu wishe abantu babiri byongeye ababyeyi be.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...