Aba bana bavutse ku wa 14 Nyakanga 2026 babazwe (Caesarean section) inda imaze ibyumweru 28 n'iminsi ine. Ni impanga zidasanzwe kuko zaturutse ku igi rimwe ryasamwe n'intanga ngabo imwe, nyuma rikigabanyamo insoro enye (Monozygotic quadruplets).
Abaganga bavuga ko ubu bwoko bw'inda bubaho gake cyane, aho bugereranywa n'inda imwe muri miliyoni 15, kandi kuba aba bana bose basangiye urwungano rw'ibibatunga (placenta) ari ibintu bidasanzwe kurushaho.
Dr. Alexa Bendall, wakurikiranye uyu mubyeyi kuva agitwita, yavuze ko iyi nda yari ifite ibyago byinshi, ari na yo mpamvu Jenitar yinjijwe mu bitaro inda imaze ibyumweru 25 kugira ngo akurikiranwe umunsi ku wundi.
Yagize ati: "Twari twarihaye intego ko nibura nagira ibyumweru 28 by'inda byaba ari intsinzi. Kuba yarabyaye abana bane bafite ubuzima bwiza nyuma y'ibyumweru 28 n'iminsi ine ni igitangaza."
Jenitar n'umugabo we Jortham, basanzwe bafite abandi bana bane bafite hagati y'umwaka umwe n'imyaka 10, bavuga ko batangajwe cyane no kumenya ko bari bategereje abana bane icyarimwe.
Abana bahawe amazina ya Emily, Harriet, Catherine na Alexa, irya nyuma rikaba ryahawe umwe muri bo mu rwego rwo guha icyubahiro Dr. Alexa Bendall wabakurikiranye kuva urugendo rw'inda rutangira.
Kugeza ubu aba bana bakomeje kwitabwaho mu ishami ryita ku bana bavutse igihe kitageze (Neonatal Intensive Care Unit), aho abaganga bavuga ko bafite ubuzima bwifashe neza kandi bazahaguma kugeza igihe bazaba bakuze bihagije.
Nyuma yo kwibaruka aba bana bane, Jenitar yatangije ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga kugira ngo umuryango ugure imodoka ifite nibura imyanya 10, kuko ubu bagiye kuba bafite abana umunani.
Mu butumwa yashyize kuri uru rubuga, yavuze ati: "Abana bacu bane b'igitangaza bavutse amahoro. Twuzuye ibyishimo n'ishimwe, ariko no kwita ku bana bane bavutse icyarimwe ni inshingano ikomeye tutari twarigeze dutekereza."
Abahanga bavuga ko kubyara abana bane batavutse hifashishijwe ubuvuzi bwo kongera ubushobozi bwo gusama (IVF), ahubwo bakavuka mu buryo busanzwe, ari ibintu bibaho gake cyane, bikaba bigereranywa n'ivuka rimwe mu bihumbi 700 by'abana bane.

Umugore wo muri Australia w'imyaka 34 witwa Jenitar Na'amoana yibarutse abana bane b'abakobwa b'impanga zisa neza
